Kigali: Gupima COVID-19 mu buryo bwagutse birakorwa ku nshuro ya kabiri

Minisiteri y’Ubuzima yashyize ahabona itangazo ko kuri uyu wa Gatanu taliki ya 23 Nyakanga 2021 hongera kubaho igikorwa cyo gupima COVID-19 ku buryo bwagutse (mass testing) mu Mujyi wa Kigali. Hateganyijwe gupimwa nibura 15% by’abatuye utugari 45 twagaragayemo ubwandu buri hejuru kurusha utundi, ni ukuvuga aho ubwandu buri hejuru ya 5%.

Iryo tangazo rivuga ko abazapimwa bazatoranywa kandi babimenyeshwe binyuze mu bufatanye n’ubuyobozi bw’Inzego z’ibanze, hanyuma bazajye kuri site bafatirwe ibipimo.

Ibipimo bigaragaza ikegeranyo icyorezo cyariho mu gihe cya gahunda ya guma mu rugo muri utwo Turere tw’Umujyi wa Kigali n’uko bizaba byifashe mu gihe iyi gahunda izaba isatira umusozo.

Iyo mibare ni nayo igenderwaho mu gushyiraho ingamba zo guhangana n’icyo cyorezo.

Ni nyuma y’uko kandi Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) cyagaragaje ibyavuye mu gikorwa cyo gupima COVID-19 mu buryo bwagutse abatuye mu Mujyi wa Kigali kuva ku italiki ya 17 kugeza ku ya 18 Nyakanga 2021.

Mu Mujyi wa Kigali hafashwemo ibipimo 107,106 habonekamo abarwayi 3,965 mu turere tuwugize ari two Gasabo, Kicukiro na Nyarugenge.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), Dr. Nsanzimana Sabin, yavuze ko mu Mujyi wa Kigali hagiye hafatwa ibipimo bingana na 5% muri buri Kagari, kandi ko no mu Tugari tutari muri Guma mu Rugo naho hagiye nibura hapimwa abaturage 100, hakaba harimo gukusanywa imibare y’ibyavuyemo kugira ngo hagaragazwe uko ubwandu buhagaze mu Rwanda.

Dr Nsanzimana yavuze ko mu Mujyi wa Kigali basanze Utugari 2 dufite ubwandu bwinshi buri hejuru ya 10%, naho Utugari 40 turi ku gipimo kiri hagati ya 5%- 9.9%, Utugali 51 dufite igipimo kiri hagati ya 3%-4.9%, Utugari 70 two dufite igipimo kiri munsi ya 3%.

Avuga ku gikorwa cyo gupima gikomeza, yagize ati: “Ni byo kuri uyu wa Gatanu igikorwa cyo gupima ku nshuro ya kabiri kirakomeza, kizibanda cyane cyane mu tugari dufite ibipimo biri hejuru ya 5%, n’ubundi tuzafata abarengeje imyaka 18 ndetse hafatwe 15%  nk’uko twari twabikoze ubushize gusa ntabwo tuza gupima ingo twapimyemo ku nshuro ya mbere”.

Ibyo ngo bizafasha kugereranya n’ibipimo byafashe mbere kugira ngo hagaragare neza ishusho y’uko ubwandu bwifashe aho bwasanzwe buri ku kigero cyo hejuru.

Yakomeje avuga ko bashingiye ku bipimo babonye, utugari turimo abarwayi benshi bakeka ko byatewe n’abarwayi banduza abandi bitewe n’ibikorwa bihakorerwa.

Nk’uko imibare ibigaragaza Akarere karimo ubwandu bwinshi ni Kicukiro ifite ijanisha rya 4.4%, hagakurikiraho Gasabo n’ijanisha rya 3.8% mu gihe Nyarugenge ifite ijanisha rya 2.5%.

Inkuru ya Imvaho Nshya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *