Kigali: Imodoka yari itwaye abanyeshuri ikoze impanuka

Imodoka yo mu bwoko bwa ’Coaster’ y’Ishuri ryigenga ryitwa ‘Path to Success’ riri ku Kimihurura, yasekuye igikamyo cy’abakora amatara yo ku muhanda cyari gihagaze mu muhanda witwa ’Poids Lourds’ kuri Sitasiyo y’ibikomoka kuri peteroli yitwa Engen i Kigali, abana bamwe barakomereka cyane.

Iyi mpanuka yabaye ahagana saa saba z’amanywa kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Ukuboza 2021, ubwo umushoferi w’imodoka yari itwaye abana yashakaga gutambuka ikimodoka cyari gihagaze mu muhanda, aragisekura maze uruhande rw’iyo Coaster rurangirika bikomeye.

Uwitwa Hagenimana Vincent wahageze impanuka ikimara kuba, avuga ko abana babiri bari bicaye imbere mu gihande cyasekuye ikamyo ari bo bakomeretse cyane.

Hagenimana yagize ati “Nsanze impanuka imaze kuba, umwana umwe ni we wakomeretse cyane mu maso, undi yakomeretse ukuboko, shoferi wa Coaster yahise yiruka, yazamutse muri ayo mazu aho haruguru”.

Hagenimana avuga ko iyo modoka yari yuzuye abanyeshuri bavaga kwiga, buri mubyeyi akaba yahise aza gufata umwana we aho bagumishijwe mu cyumba cya Sitasiyo ya Engen (ku Kinamba).

Coaster yasanze iki kimodoka aho cyari gihagaze irakigonga irangirika
scr:Kigali to day
Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *