Inkongi y’umuriro yafashe inzu yari ituyemo umuryango w’abantu 10 mu Kagari ka Tetero, Umurenge wa Muhima w’Akarere ka Nyarugenge irakongoka, mu gitondo cyo ku wa 23 Nyakanga 2021.
Iyi nkongi yakomotse mu idepo ry’amakara ryari ryegereye iyi nzu ubwo urikoramo yacanaga imbabura agiye guteka maze umuriro ugafata ibice bya matela bigakongeza amakara na yo yahise atwika idepo bityo umuriro usatira inzu yari ituwemo kugeza ihiye yose.
Abari batuye muri iyi nzu babwiye IGIHE ducyesha iyi nkuru ko nta kintu na kimwe babashije kurokora uhereye ku isafuriya kugera kuri televiziyo nk’uko Sinibagiwe Elie nyir’inzu yabisobanuye.
Ati: “Nta bintu bitahiye, dore ibyo turamuye ni ibi twambaye byonyine. Sinamenya ngo hahiye ibifite agaciro kangana iki ariko ibyari biri mu nzu byose byahiye”.
Dusabimana Jean de Dieu we yasobanuye ko bitewe n’uko bakora ibikapu bikozwe mu bitenge kandi bakoresha ibice bya matela ari byo byabaye imbarutso y’inkongi y’umuriro ubwo ucuruza amakara yari amaze gufatisha imbabura ngo ateke.
Ati: “Ibyo bice bya matela ni byo byabaye imbarutso y’inkongi kubera ko byaka cyane, twazimije biratunanira n’amakara arafatwa. Ibintu byose byahiye nta kintu twakuyemo, ubu ntituzi aho turara, ntituzi n’aho twerekeza. Ni ukuvuga ngo ibyangombwa byacu byose byahiye birimo na ‘diplôme.’”
Musengimana Viateur bivugwa ko Imbabura yacanye ari yo yakomotseho iyi nkongi, yavuze ko ibyabaye ari impanuka cyane ko na we byamwangirije ibintu byinshi.
Yavuze ko mu idepo hahiriyemo amafaranga agera ku bihumbi 350 yiteguraga kuranguza n’amakara afite agaciro kagera ku bihumbi 370 by’amafaranga y’u Rwanda kandi ko ayo mafaranga yari yarayahawe nk’inguzanyo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhima, Mukandori Grace, yavuze ko bagiye kureba uko bacumbikishiriza umuryango wari wahuye n’iki kibazo.
Ati: “Nyuma y’iki kibazo tugiye kwicara tuganire na bo turebe ubushobozi bwa bo. Murabizi ko turi mu bihe bya Covid-19, kubona inzu aka kanya bishobora kutaza koroha ariko nk’uko Abanyarwanda twatojwe umuco wo gutabarana, turabanza dushake umuryango ushobora kuba ufite ahantu hanini tubasabe ko babacumbikira. Dushobora kubashakira icumbi, tukabakodeshereza inzu nyuma yo kubona ko nta bushobozi bafite, bamara kwisuganya bagasubira mu buzima busanzwe”.
Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kuzimya inkongi ryahagobotse, ni ryo ryahagaritse inkongi ariko inzu yari yamaze kwangirika. Ku bw’amahirwe nta wahiriyemo cyangwa ngo akomereke.