Kigali: RIB yerekanye abasore bane banigaga abakobwa bakanabasambanya

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rweretse itangazamakuru abasore bane bakekwaho ibyaha bakoraga bifashishije ubushukanyi ku mbuga nkoranyambaga, bakibasira abakobwa babashukishije gukorana akazi, maze bakabasambanya ndetse bakabiba amafaranga.

Ni ibyaha bakoraga bifashishije imbuga nkoranyambaga, by’umwihariko urwitwa ‘Tinder’ rwifashishwa n’abashaka guhura n’abakunzi.

Abatawe muri yombi bakurikiranyweho gushukisha abakobwa urukundo, aho bakoresha amayeri yo kumara igihe kinini bavugana babashakaho amakuru yose, bakabigaho bihagije maze amakuru babonye bakazayifashisha mu kubambura.

Abakurikiranywe barimo uw’imyaka 21, 29 n’ufite 26. Aba basore kandi bibasiraga urubyiruko rugenzi rwabo cyane ko ari rwo rukunze gukoresha imbuga nkoranyambaga.

RIB yatangaje ko abafashwe bakurikiranyweho ibyaha bitandatu birimo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, kwanduza undi indwara idakira ku bushake, gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo, ubujura bukoresheje kiboko cyangwa ibikangisho, kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya hamwe n’ubufatanyacyaha ku byaha byo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B. Thierry, yavuze ko ibirego by’abantu b’igitsinagore umunani kandi bikozwe mu buryo bumwe byakiriwe hagati ya tariki 10 Ugushyingo 2021 n’iya 1 Ukuboza 2021 ari byo byatumye batangira iperereza.

Yakomeje ati “Aba basore bavuganaga n’abakobwa igihe kirekire bashaka amakuru arambuye kuri wa muntu, bakamwiga bakamenya aho atuye, yabasaba amafoto yabo bakamuha atari yo. Nyuma bakagera ubwo bemeranya kuzahura ngo basangire noneho bakamusaba kumusanga aho atuye kugira ngo bazamutere ubwoba bamubwira ko aho atuye bahazi navuga ibyo bamukoreye bazamwica.”

Yavuze ko mu bambuwe harimo n’abanyeshuri bashyizwe mu modoka bakuwe kuri Kaminuza bigaho bagera mu nzira bakabambura.

Dr Murangira yongeye kuburira abakora ibyaha ko batazabura gukurikiranwa kuko ubushobozi buhari.

Ati “Ubushobozi turabufite, ubufatanye n’abaturage burahari, ntaho bazacikira ubutabera, icyo tubasaba ni ukubivamo bakajya mu kandi kazi.”

Yasabye abakodesha imodoka gufata ifoto y’umuntu bayihaye ndetse n’ibyangombwa bye bakabifotora. Yanabwiye abantu kubaruza nomero za sim card batunze no gusibisha izibanditseho atari izabo kuko ari bumwe mu buryo aba basore bakoreshaga.

Umwe muri bo aganira n’itangazamakuru yahakanye ibyo akurikiranyweho, yemeza ko nta muntu yigeze asambanya ngo n’ubimushinja babanje kubyumvikana.

Ati “Njyewe aho mpagaze hano nta cyaha nishinja nta n’icyo nicyekaho, kuko uwo mukobwa ntabwo avuga ko yibwe cyangwa ngo agirirwe nabi, ahubwo avuga ko twari tugiye kumurangira isoko ry’insenda. Njye yanyise Umunya-Nigeria kandi ndi Umunyarwanda, ubwo inzego z’ubutabera zatohoza ukuri ku byo navuze.”

Umwe mu bakorewe ibyaha yagize ati “Njyewe bamaze kunsambanya nabasabye kujya kwihagarika, twari turi Kicukiro, ahantu bari baparitse imodoka ntabwo nari kubasha kubona uko nakwicara, ndabasaba njya inyuma y’imodoka, mpita mfata purake zayo mu mutwe ndaceceka mbereka ko ntacyabaye, ndagaruka nicara mu modoka”.

RIB yatangaje ko hari gukorwa dosiye kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Yongeye kuburira abantu muri rusange, by’umwihariko urubyiruko, kwirinda no kugira amakenga ku bantu bahurira ku mbuga nkoranyambaga.

ibikoresho byambuwe abakobwa

src:IGIHE

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *