Kigali: Show Makerz yateguye igitaramo gikomeye kuri St Valentin

Ni iserukiramuco riteganyijwe kuzaba kuva tariki ya 12-13 Gashyantare 2022, ribere kuri Canal Olympia I Gikondo mu Karere ka Kicukiro mu rwego rwo kwizihiza umunsi wa St Valentin.
Iri serukiramuco riteganyijwe kuzahuriramo abahanzi batandukanye barimo Yvan Buravan ,Davis D,Ish Kevin, Ririmba, Alyn Sano,Bushari, Kenny k-Shot ,Soldier Kid.
Muri iryo serukiramuco bazaba basusurutswa n’abamenyereye kuvanga imiziki(Dj’s) barimo DJ Ira , Dj Phil Peter na Ano Music .
Ni mu gihe ibyo birori bizayoborwa na MC Ange na Tino hamwe na Target Band bazafatanya gususurutsa abazabyitabira.
Kagara Issac uri mu bategura iri serukiramuco yavuze ko abazaryitabira bazanezerwa kandi ko  ikigamijwe ari ugushimisha abakundana.
Ati Ikintu kibanze ni ukuza kwishima, kwishimana n’abahanzi bacu, abenshi bafite indirimbo nshya  bakunda bakwishimira,hari ukubyina, hari ibiribwa ni ukwishima .”
Yakomje ati Turi gukorana n’abantu basanzwe bamenyereye gutegura ibitaramo,twakwizeza abantu ko bazabona ibintu badasanzwe babona ahandi.”
“Imiryango itazatangira gufungura ku isaha ya saa cyend , umuntu wa mbere azagera ku rubyiniro hagati ya saa 5h-6h .Twakwizeza abantu ko amasaha tuzayubahiriza.”
Yavuze ko umutekano uzaba wizewe ku buryo ibintu byose bizaba biteguye neza.
Umwihariko muri iki gitaramo ni uko Couple zizaba zambaye neza kurusha izindi zizagenerwa ibihembo ndetse amatike bazagabanyirizwa.
Kwitabira iri serukiramuco bisaba kuba byibuze warakingiwe inkingo za COVID-19 ebyiri  kandi waripimishije  ibisubizo byerekana ko nta COVID-19 afite.
Kwinjira mu gitaramo cy’umunsi umwe ku muntu ni amafaranga 10.000frw mu gihe Couple ari 15000frw ahasanzwe .
VIP ni 20.000frw ku muntu na 25000frw Couples.Ni mu gihe kugura itike y’iminsi ibiri icya rimwe ari 35000frw ku muntu na 55 000frw Couples ahasanzwe .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *