Kigali: Umugabo akurikiranweho kwica umugore we amukebye ijosi

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwaregeye urukiko umugabo ukurikiranyweho icyaha cyo kwica umugore we w’imyaka 27 amukebye ijosi.

Ibyo byabaye tariki ya 6 Ukuboza 2021 mu masaha ya saa tatu za mu gitondo, mu Murenge wa Nyarugunga, Akagari ka Kamashashi, Umudugudu wa Mukoni.

Uregwa ngo yaguze icyuma ku isoko i Kabuga ategera umugore we mu nzira avuye kurangura imineke n’inyanya, amugendaho, abonye ageze ahatari abantu benshi amukeba ijosi.

Abari hafi aho bahise batabara, bagerageza gufasha uwo mugore ariko biranga ahita yitaba Imana. Bakurikiranye uyu mugabo wari umaze gukora icyo cyaha, bamufatira aho yari yihishe mu murima w’ibigori ahita ashyikirizwa ubuyobozi.

Ubushinjacyaha buvuga ko akimara gufatwa yemeye icyaha, akavuga ko yishe umugore we amuhora ibihumbi 500 by’amafaranga y’u Rwanda yamutwaye.

Icyaha uregwa akurikiranyweho n’Ubushinjacyaha ni ubwicanyi buturutse ku bushake gihanishwa ingingo ya 107 y’ igitabo cy’amategeko ahana. Gihanishwa igifungo cya burundu.

src:IGIHE

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *