Kigali: Umugabo yaguye gitumo umugore we ari kumuca inyuma

Umugabo ukora umwuga w’ubushoferi utuye mu Murenge wa Kimironko mu Mujyi wa Kigali, yaguye gitumo umugore we ari gusambana n’umugabo wari ucumbitse mu nzu yabo, bari muri lodge.

Uyu mugabo yasanze umugore we bafitanye abana babiri mu cyumba cy’icumbi riherereye mu Murenge wa Kimironko, mu mpera z’icyumweru gishize.

Akimara gufatira mu cyuho umugore we aryamanye n’uwo mugabo, bahise batangira kurwana, abaturage bahuruye barabakiza.

Yagize ati “Ikibazo mfite ni umugore wanjye uri muri iyo Lodge, twari dusanzwe tubana bambwira ko anca inyuma, noneho nanjye mufatiye muri iyi Lodge.”

Yavuze ko umugore we ubu nta kazi agira kuko amafaranga yamuhaye ngo acuruzemo, abagabo bayahombeje.

Umuyobozi ushinzwe umutekano mu Kagali ka Bibare, Habamana Augustin, ni umwe mu bafashije guhosha imirwano y’aba bagabo bari bafatanye.

Yagize ati “Twasanze uwo mugabo yakekaga ko ari muri Lodge arimo koko.”

Ubuyobozi bwahise bwiyemeza gukurikirana amakimbirane uyu mugabo n’umugore we bafitanye, ndetse hakiyambazwa n’inzego zirimo Urwego rw’Ubugenzacyaha.

Src:Igihe

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *