Kigali:Siporo rusange yitabiriwe n’abatari bake(Amafoto)

Kuri iki cyumweru abaturage batuye umujyi wa Kigali bazindukiye muri siporo rusange imaze ku menyerwa nka  Car Free Day,aho abaturage baba bashishikarizwa kwirinda indwra zitandura(NCDs)  umuti wazo urabye akaba ari uguhozaho kugukora siporo zitandukanye.

Iyi siporo iba kabiri mu kwezi aho uzanga abenshi baba bagenda n’amaguru ndetse anadi bagakoresha amagare harimo kandi nababa birukanka bimwe bakunze kwita Cross.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, yifatanyije n’abawutuye muri Siporo Rusange yo kuri iki Cyumweru.Iyi siporo imaze no kuba umwanya w’abana n’ababyeyi ngo babe hamwe, aho benshi bagendana bari ku magare cyangwa bagenda n’amaguru.

Muru rusange iyi siporo yatangijwe muri Gicurasi 2016, igamije gushishikariza abatuye Umujyi wa Kigali gukunda gukora siporo bityo bakagira ubuzima bwiza buzira umuze hirindwa indwara zitandura zimwe zituruka ku mubyibuho ukabije.

Si umujyi wa Kigali gusa kuko usanga no muzindi ntara uyu muco utangiye kuhagera bakitabira iyi siporo.

Ikigo gishinzwe ubuzima mu Rwanda ‘RBC’ubwo bashyiraga hanze ubushakashatsi ku ndwara zitandura muri 2013 bagaragaje ko 2.8% bafite umubyibuho ukabije, 14.3% bafite ibiro byinshi bitajyanye n’uko bareshya, naho 7.8% bafite ibiro biri munsi y’ibyo bakabaye bafite.

Bwagaragje kandi ko mubyibuho ukabije wiganje mu mujyi cyane cyane mu bagore.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *