Kigali:Umusore yiyahuye kuri Etaje bivugwa ko yabitewe n’umugore wamutaye

kuri uyu wa Mbere tariki ya 14 Gashyantare 2022,Umugabo wari usanzwe ari umukanishi yahanutse muri etaje ya kabiri mu mazu akoreramo amagaraje ahazwi nko ku Cyerekezo mu murenge wa Gatsata mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali,ariko Imana ikinga ukuboko.

Uyu mugabo yaragiye  kwiyahura abitewe nuko umugore we yamutaye ku bw’amahirwe imana ikinga akaboko  atabarwa akiri muzima nubwo yakomeretse mu mutwe.

Bagenzi b’uyu mugabo babwiye BTN TV dukesha iyi nkuru ko yahanutse hejuru kuri etaje arangije abanza umutwe hasi arakomereka ariko ku bw’amahirwe ntiyapfa.

Umwe yagize ati “Ngo yashatse kwiyahurira ahandi biranga aza kwiyahurira hano.Ngo umugore we ashobora kuba yaramutaye.

 

Undi yagize ati “Twari twicaye hariya,tubona afashe ku byuma aramanuka yikubita hasi.Bamwita Mugambira John.Ibye ntabwo nabimenya,abantu bagira amakuru yabo iyo ibibazo byabaye ariko afite ibibazo.Ntawe uzi niba yari yanyoye inzoga.”

 

Uyu mugabo yahanutse akubita umutwe ku cyuma cy’imodoka cyari hasi nyuma y’aho yarimo gukina Billard hejuru n’abandi.

Umwe mubo bakorana yavuze ko uyu mugabo yari yanyoye ariko ntawe uzi icyamuteye guhanuka aturutse kuri etaje ya 2 y’iyi nyubako gusa we yemeza ko ibyo abantu bari kuvuga ari ibinyoma ko nta n’umukunzi yari afite.

Undi yavuze ko ari isereri yamuhanuye imufatanyije n’inzoga nyinshi yari yanyoye.

Ubuyobozi bw’inyubako Icyerekezo bwirinze kugira icyo buvuga kuri iki kibazo ariko abaturage bavuga ko abahafite utubare bakwiriye kureka guha inzoga abantu basinze

 

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *