Kigali:Undi mugabo yiyahuriye kuri etaje ya La Bonne Address ntiyahita apfa(AMAFOTO)

Muri iki gitondo ahagana saa yine umusore wari mu mujyi wa Kigali mu nyubako ya La Bonne Adresse mu igorofa ya Kabiri yagerageje kwiyahura arasimbuka ariko ntiyapfa.

Uyu musore umwirirondoro we nturamenyekana, gusa izina rimwe ryamenyekanye yitwa Mutabazi. Amakuru avuga ko yabanje guhamagara mushiki we amubwira ko ari mu Ubumwe Hotel agiye kwiyahura, kuko ubuzima bwamunaniye.

Ubwo Mushiki we yagerageje guhita atega umumotari ngo aze amufate, ageze mu mujyi asanga inyubako yamubwiye si yo ahubwo yari mu nyubako ya La Bonne addresse ari nayo yahise ageragerezamo kwiyahura.

Mu gusimbuka, uyu musore yaguye hejuru y’imodoka avunika amaboko n’amaguru, bigaragara ko yaviriye imbere ariko ntiyapfa. Yahise ajyanwa kwa muganga ako kanya.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *