Kiliziya Gatolika igiye gukora amavugurura akomeye nyuma y’imyaka myinshi ishize

I Vatican Papa Francis yatangije amavugurura akomeye muri Kiliziya Gatolika agiye kubaho ku nshuro ya mbere mu myaka 60 ishize.Aya mavugurura azamara imyaka ibiri, azasiga nibura buri Paruwasi yo ku Isi yose igize uruhare mu gutanga ibitekerezo ku mpinduka zikwiriye kuba muri Kiliziya n’ahazaza hayo.Mu mpera z’iki Cyumweru nibwo icyo gikorwa cyatangiriye i Vatican.

Abakirisitu Gatolika bamwe muri bo bizeye ko ayo mavugurura azasiga impinduka zikomeye n’umucyo ku ngingo zitavugwaho rumwe zirimo kuba abagore bakwemererwa kuba Abapadiri, kuba Abapadiri bakwemererwa gushyingirwa no ku zindi ngingo zirimo ababana bahuje ibitsina.

Hari n’abandi bavuga ko aya mavugurura ashobora gusiga ahubwo Kiliziya Gatolika ivuye ku mahame yayo.Bahuriza ku kuba muri iki gihe kuba imbaraga nyinshi zashyirwa mu mavugurura bishobora gusiga ibindi bintu by’ingenzi birimo nk’ibibazo bya ruswa biri muri Kiliziya muri iki gihe bifata umurego.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *