Kiliziya Gaturika iri gutabaza abayoboke ba yo kuzitabira imyigaragambyo yo kwamagana u Rwanda

Kiliziya  yo muri Repubulika ya Demokasi ya Congo (RDC) ko kuri uyu  04 Ukuboza hateguwe imyigaragambyo yo kwamagana icyo bita ubushotoranyi u Rwanda .

Ni bumwe mu butumwa bukubiye mu itangazo ry’Inama y’Abepisikopi bo muri Congo (CENCO) ryo ku itariki ya 9 Ugushyingo 2022, ku bijyanye n’ikibazo cy’umutekano mu burasirazuba bw’igihugu nk’uko tubikesha 7sur7.cd.

Aho bagize bati: “Ibintu ntago byoroshye. Igihugu cyacu kiri mu kaga! Ntituzatume RDC icibwamo ibice. Kuva mu majyaruguru kugeza mu majyepfo, kuva mu burasirazuba kugeza mu burengerazuba no muri diaspora… Duhamagariye abakirisitu guhaguruka bakarinda ubunyangamugayo, gusenga kwifatanya n’abakuwe mu byabo. Turahamamagarira kandi buri wese kuzakora urugendo rwo mu mahoro ku Cyumweru itariki 04 Ukuboa 2022”.

Abepisikopi Gaturika kandi mu itangazo ryabo banenze imyitwarire y’Umuryango Mpuzamahanga n’ibihugu bavuga ko biba bigenzwa n’umutungo kamere w’igihugu cyabo usanga ngo birangwa n’indimi ebyiri.

Byongeye kandi, aba bihaye Imana ba Kiliziya Gatolika barahamagarira abaturage ba Congo kuba maso kugira ngo bazatsinde abantu bose bifuza ubutunzi bw’igihugu.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *