Kimenyi Yves yatawe muri yombi

Ubwo bari bari mu birori byo kwizihiza kwakira umwana wabo bitegura kwibaruka,byaje kubaviramo kwica amabwiriza ya Covid 19.Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yatangaje ko Kimenyi Yves umunyezamu w’ikipe y’igihugu ndetse na Kiyovu Sports ,yatawe muri yombi akurikiranyweho kwica amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.

Kabera kandi yatangaje ko burumwe wese wagize uruhare muri ibi birori agomba gushakishwa kuko atari Kimenyi Yve wenyine wari uhari.

Ati “Kimenyi Yves we yafashwe ariko turabasezeranya ko buri wese wari muri biriya birori azafatwa.”

SP Kabera yongeye kuburira abanyarwanda ko bakwiye kwirinda icyatuma barenga ku mabwiriza yo kwrinda Covid 19 avauga ko batizigera bihanganira burumwe waba imbarutso yo gukeresa amabwiriza.

Ati “Tubivuga kenshi, abantu bakwiye kwitwararika bakirinda kwica amabwiriza aba yashyizweho n’inzego zibifitiye ububasha! Twirinde kandi tunarinda abandi Covid-19.”

Kimenyi Yve  na Muyango Claudine bamaze igihe mu rukundo ndetse bakaba bibanira mu nzu imwe nk’umugore n’umugabo.Urukundo rwabo rwagiye ku mugaragaro muri Kanama 2019 kuva ubwo bakaba ari bamwe mu bakundana bakomeje kuvugwa cyane mu Rwanda biturutse ku mafoto n’amagambo y’urukundo babwiranaga cyane cyane babinyujije ku mbuga nkoranyambaga.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *