KINA Music igiye gutangira umwaka yaguye ibikorwa,ubu yamaze gufungura ishami muri Amerika

Nyuma yaho Producer Ishimwe Clement amaze ezenguruka imigabane itandukanye irimo umugabane w’Uburayi ndetse n’Amerika yasanze yaguye ibikorwa bye yarushaho gufasha bamugana,ubu yamaze gufungura ishami rya Studio ye itunganya umuziki muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Clement aganira n’Igihe yatangaje ko ubu yamaze gufungura iri shami rya KINA Music muri Amerika ndetse bakaba bahise banatangirana n’umuhanzi umwe witwa rya KINA Music muri Amerika usa naho yakuriye muri iki gihugu kuko yagiyeyo afite imyaka 12.

Yagize ati “Twamaze gufungura ishami rya Kina Music muri Amerika, ubu John Byiringiro Singleton ni we musore dutangiranye.”

KINA Music USA ni gikorwa Ishimwe Clement yatangije mu rwego rwo gufasha abanyempano babuze uko bakora umuziki kubera ibibazo bya Studio ndetse n’ibiciro byo gukora umuziki muri Leta Zunze ubumwe za Amerika bitorohera benshi.

Ishimwe Clement iki gikorwa yagifshijwemo n’abanyabigwi babanyarwanda basanzwe babarizwa muri Leta zunze ubumwe z’Amerika barimo Ugeziwe Ernesto wahoze ari Umunyamakuru mbere yo kujya muri Amerika na Cedru utunganya amashusho, bombi batuye muri Amerika.

John Byiringiro Singleton umuhanzi wambere wasinyishijwe muri KINA MUSIC USA.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *