Kirehe:umuforomo akekwaho gusambanya ku gahato umubyeyi wari waje kubyara

Umuforomo ukorera ku Kigo Nderabuzima cya Mahama cyo mu Murenge wa Mahama mu Karere ka Kirehe, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, akekwaho gusambanya ku gahato umubyeyi wari waje kubyara. Havuzwe icyatumye atabwa muri yombi.

Uyu muforomo w’umugabo w’imyaka 46, asanzwe akorera iki Kigo Nderabuzima cyo mu Kagari ka Kamombo mu Mudugudu wa Kigufi.

Ibi byo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato, akekwaho gukorera umubyeyi w’imyaka 23, bikekwa ko byabaye ku wa Gatanu w’icyumweru twaraye dusoje.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwemeye ko rwataye uyu muforomo, ubu akaba acumbikiwe kuri sitasiyo yarwo ya Kirehe kugira ngo akorerwe dosiye y’ikirego izashyikirizwa Ubushinjacyaha na bwo buzamuregere Inkiko zibifitiye ububasha.

RIB ivuga ko uyu muganga ukekwaho iki cyaha, yafashwe nyuma y’uko uwagikorewe yatabaje bikiba, ubundi inzego zigahita zita muri yombi uwo muforomo.

Dr Murangira B. Thierry, Umuvugizi wa RIB, avuga ko uru Rwego rutazihanganira abantu bishora mu byaha nk’ibi by’umunyamwuga bucye, kuko bidakwiye ko abantu bitwaza umwuga wabo ngo bahohotere abo bagombaga gufasha.

Ati Gufatirana umuntu uri mu ntege nke warangiza ukamokorera ibyaha nk’ibyo. RIB irashishikariza abantu bose ko bakwirinda gukora icyaha nk’iki kuko ugikoze wese atazihanganirwa, azafatwa agashyikirizwa ubutabera.”

ICYO ITEGEKO RITEGANYA

Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange

Ingingo ya 134: Gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato

Umuntu wese ukoresha undi kimwe mu bikorwa bikurikira nta bwumvikane bubayeho, hakoreshejwe imbaraga, iterabwoba, uburiganya, ububasha amufiteho cyangwa abikoze ku bw’intege nke z’uwakorewe icyaha, aba akoze icyaha:

1°gushyira igitsina mu gitsina, mu kibuno cyangwa mu kanwa k’undi muntu;

2°gushyira urugingo urwo arirwo rwose rw’umubiri w’umuntu cyangwa ikindi kintu icyo aricyo cyose mu gitsina cyangwa mu kibuno by’undi muntu.

Umuntu wese uhamijwe n’urukiko gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka icumi (10) ariko kitarenze imyaka cumi n’itanu (15) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW).

Iyo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato byakozwe ku muntu ufite hejuru y’imyaka mirongo itandatu n’itanu (65), ku muntu ufite ubumuga cyangwa uburwayi butuma adashobora kwirwanaho, igihano kiba igifungo kirenze imyaka cumi n’itanu (15) ariko kitageze ku myaka makumyabiri (20) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW).

Iyo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato byateye indwara idakira cyangwa ubumuga, uwabikoze ahanishwa igifungo kirenze imyaka makumyabiri (20) ariko itarenze imyaka makumyabiri n’itanu (25) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW).

Igihano kiba igifungo cya burundu iyo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato:

1° byakozwe n’abantu barenze umwe;

2° byateye urupfu uwabikorewe;

3° byakozwe ku muntu bafitanye isano kugeza 3o ku gisanira cya kabiri;

4° byakozwe hagamijwe kumwanduza indwara idakira.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433, +250783399900.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *