Kiss FM ibonye umunyamakuru abantu batakekaga ugiye gukorana na Sandrine Isheja.

Andy Bumuntu umuhanzi nyarwa uri mubafite ijwi rihebuje ubu akaba yinjiye mu itangszamakuru aho agiye gukorera Radiyo ya Kiss FM iri muzikunzwe n’urubyuruko hano mu Rwanda.

Uyu muhanzi agiye kujya akorana na Sandrine Isheja mu kiganiro gitambuka mu gitondo kitwa ‘Kiss Break Fast’,gihera saa 6H00 kugeza saa 10H00 , ni mu gihe Gentil Gedeon bari basanzwe bakorana yajyanywe mu kindi kiganiro gitambuka ku gicamunsi cyiswe ‘Smart Kiss’gihera 14H00 kugera saa 16H00.

Amakuru ahari nuko uyu muhanzi ukunzwe mu Rwanda azatangira akazi ke kuwa Gatanu tariki ya 22 Mata 2022.

Andy Bumuntu winjiye mu mwuga w’itangazamakuru asanzwe ari umuvandimwe w’umuhanzi Umutare Gaby nawe wamenyekanye mu indirimbo nka ‘Mesa kamwe’,’Ntunkangure’.

Bumuntu ubusanzwe yize ibijyanye n’amashanyarazi, nyuma aza mu muziki mu 2009,yanabaye kandi umwe mu babyinnyi bakomeye mu Itorero Mashirika ndetse yariherekeje mu bitaramo ryatumiwemo mu bihugu bitandukanye.

Andy Bumuntu yakunzwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo ‘On fire’, ‘Valentine’, ‘KK 509 St’, ‘Umugisha’, ‘Appreciate’n n’izindi.

Mine by Andy Bumuntu - AfroCharts

Andy Bumuntu | Rwanda - AfroCharts

Mukadata by Andy Bumuntu - YouTube

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *