Kizigenza Cristiano Ronaldo yaraye yanditse andi mateka ahagurutsa imbaga y’abafana kuri Stade

Kizigenza Cristiano Ronaldo yaraye yongeye kwigarurira imitima yabakunze be akora  amateka mu ikipe ya Al Nassr, atsinda ibitego 3 wenyine mu mukino wose.

Shampiyona ya  Saudi Arabia igeze ku munsi wayo wa 18. Ku munsi w’ejo Cristiano Ronaldo yongeye gukora amateka atsinda hat-trick mu mukino, ihita iba iya 2 kuva yagera muri Saudi Arabia kandi abikoze mu mikino 3 iheruka gusa.

Ronaldo yatsinze igitego gifungura amazamu ku munota wa 18 kuri penariti, nyuma y’uko myugariro wa Damac yari awukoze n’intoki kandi ari mu rubuga rw’amahina.

Cristiano yahise ayitera neza ajijisha umuzamu Moustapha Zeghba agwa mu nguni ya ruguru, we arekura ishoti riremereye mu nguni yo hepfo.

Nyuma y’iminota itanu gusa Sultan Alganham yahaye umupira mwiza Cristiano Ronaldo ari inyuma y’urubuga rw’amahina, ahita arekura ishoti riremereye umuzamu ntiyamenya aho ryanyuze igitego cya 2 kiba kirabonetse.

Igitego cya 3 Cristiano Ronaldo yagitsinze igice cya mbere kigiye kurangira. Abdulrahman Ghareeb yirukankanye umupira ku ruhande rw’ibumoso awuhindura kwa Ayman Yahya nawe ukina ku ruhande rw’iburyo, maze nawe ntiyikunda awushyira kwa kizigenza Cristiano Ronaldo usanga ahagaze neza mu gihe cya nyacyo, ahita atsinda igitego cya 3 gutyo.

Cristiano Ronaldo waraye atsinze hat-trick igahita iba 62 atsinze mu mupira w’amaguru muri rusange
Mu gice cya kabiri nta bundi buryo bw’ibitego bwinshi bwabonetse, kuko umukino warangiye bikiri ibitego 3 ku busa bwa Damac.

Kugeza ubu Cristiano Ronaldo amaze kugira uruhare mu bitego 10 muri shampiyona ya Saudi Arabia; mu mikino 4 gusa yatsinze ibitego 8, ndetse anatanga imipira 2 ivamo ibitego.

Umunya-Portugal umaze gutwara Balloon d’Or 4 niwe mukinnyi wa 4 umaze gutsinda ibitego byinshi muri uyu mwaka w’imikino wa shampiyona ya Saudi Arabia, kandi iyi Hat-trick yatsinze yari iya 62 mu buzima bwe bw’umupira w’amaguru.

Uku gutsinda uyu mukino byafashije Al Nassr kuguma ku mwanya wa mbere n’amanota 43, ikaba irusha amanota 2 Al Ittihad iyikurikira.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *