Koffi Olomide yatunguye abafana be (Amafoto)

Antoine Christophe Agpeba Mumba uzwi nka Koffi Olomide uri kubarizwa mu Mujyi wa Kigali, mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 3 Ukuboza 2021, yatunguye abafana be bari basohokeye ku ruganda rwa Skol.

Koffi Olomide yasanze muri aka kabari hari itsinda ry’abacuranzi riri gucuranga indirimbo zo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na we akanyuzamo agahaguruka agacinya akadiho.

Umuyobozi wa Skol Rwanda yashimiye Koffi Olomide wabagendereye, hanyuma asaba abakunzi b’umuziki w’uyu muhanzi kugura amatike ku bwinshi bakazitabira igitaramo afite kuri uyu wa 4 Ukuboza 2021 muri Kigali Arena.

Ubusanzwe buri mpera z’icyumweru ku ruganda rwa Skol ruherereye mu Nzove, haba hasohokeye abantu batandukanye bahakundira ko banywera ku kiranguzo.

Byitezwe ko Koffi Olomide ataramira mu gitaramo cyatumiwemo kandi abahanzi nka King James, Yvan Buravan na Chris Hat.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *