Ku kigo cya’amashuri cya ESECOM Rugano TVT School abanyeshuri 5 bafunzwe bazira gutwika ibitanda no mumena ibirahure.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr. Murangira B.Thierry yatangaje iryitabwo muri yombi ryaba banyeshuri aho yasobanuye ko bafashwe mu rwego rwo kubakoraho iperereza kuberana n’iyangizwa ryibikoresho biromo ibitanda 3 aho babitwitse ndetse bakamena n’ibirahure aho batashye basinze bavuye mu kabare nyuma yuko barangije ikizamini cya leta ,Aba banyeshuri bafashwe na RIB, bigaga level 5 ku ishuri rya ESECOM Rugano TVT School.

RIB,Urwego rwIgihugu rw’Ubugenzacyaha   rwibukije buri muntu wese ko rutazihanganira uwo ari we wese uzafatwa yakoze ibyaha nk’ibi, abantu bibutswa kubyirinda kuko ari ibyaha bihanwa n’amategeko.

Tubibutseko iki cyaha bakurikiranweho kibahamye bahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi 2 ariko kitagera ku mezi 6 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 300,000Frw ariko atenze 500,000Frw cyangwa kimwe muri ibi bihano.iyi ngingo ikaba iri mu gitabao cy’amategeko  kungingo ya  y’ 186 y’itegeko No68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.Hari kandi icyaha cyo gusenya cyangwa konona inyubako ku bushake utari nyirayo, nacyo gihanwa n’ingingo y’ 182 y’itegeko No68/2019 ryo ku wa 30/08/2018 reteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Urukiko uwo ruhamije iki cyaha  ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 3 ariko kitarenze 5 n’amafaranga y’u Rwanda atari munsi 3,000,000Frw ariko atarenze miliyoni eshanu (5,000,000Frw).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *