ku myaka 19 Imfura ya Zari Hassan yagizwe umuyobozi ukomeye

Zari Hassan yamaze kugira umuhungu we w’imfura yabyaranye na nyakwigendera Ivan Ssemwanga umuyobozi w’ishuri rye rya Brooklyn City College

Mu butumwa yanyujije kuri Instagram Stories ye, Zari yavuze ko Pinto Ntale ubu ari umuyobozi wungirije.

Ati “umuyobozi wungirije. Igisha abakiri bato, sinjye uzabona kompanyi yose ayifashe, ucunga umutungo.”

Pinto agiye kuba umuyobozi w’iri shuri nyuma y’uko umwaka ushize wa 2021 yari yatowe kuba umunyeshuri uhagarariye abandi mu kigo yigagaho cya St Albans, ndetse yanahembwe nk’umunyeshuri wahize abandi mu mico no mu myitwarire.

Brooklyn City College agiye kubera umuyobozi yashinzwe na se Ivan Don Ssemwanga witabye Imana muri 2017.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *