Ku nshuro ya 4 Oprah wahoze ari umugore wa nyakwigendera Katauti Ndikumana agiye kurongorwa

Irene Uwoya uzwi ku izina rya  Oprah akaba ari icyamamare mugukina Film mu gihugu cya Tanzania , ubu ari kwitegura ubukwe n’umugabo wa kane.

Ibi bije nyuma yuko uyu mugore ukunzwe muri Tanzania atandukanye na  nyakwigendera Ndikumana Hamadi
Katauti, Dogo Janjan ndetse n’umuzungu bari baherutse gukora ubukwe.

Irene Uwoya abinyujije kuri konti ye ya Instagram, yasangije abakunzi be amafoto ubona ko ari mu
birori maze abwira abakunzi be ko ari kwitegura ubukwe bwe.

Ni inkuru yasamiwe hejuru n’abantu batandukanye, kuko yahise inemezwa na Wasafi Tv, ivuga ko Irene Uwoya agiye gukora ubundi bukwe.

Iki cyamamare ubwo cyaherukaga gukora ubukwe hari habaye ho kugira ibanga kuri ubu bukwe   ariko amafoto byarangiye akwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, abantu batandukanye barimo abo bahuje umwuga wo gukina filime bamwifuriza kuzagira urugo rwiza.

Gusa nubwo iyi nkuru yagiye hanze ivuga ibyubu bukwe nta mazina cyangwa indi myirondoro iramenyekana y’uyu mugabo wa kane wiyemeje kubana n’uyu mugore wabyaye.

Irene uwoya yari amaze iminsi ashyira amafoto ku mbuga nkoranyambaga ze ari kumwe n’umuryango we ndetse n’umwana we w’imfura, bari mu birori ubona ko bihuje umuryango.

 

Nyakwigendera Katauti ubwo yakoraga ubukwe bw’agatangaza na Oprah

Dogo Janja na Oprah mu bukwe bwabo

Umuzungu bari baherutse gukorana ubukwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *