Kubera izamuka ry’ibiciro ku isoko  umugabo yitwikiye mu ruhame araguruma

Kuri uyu wa kane,tariki ya 17 Kanama, umugabo uri mu myaka yo hagati yitwitse aragurumana i Mombasa ubwo yari mu myigaragambyo yamagana izamuka rikomeye ry’ibiciro byugarije miliyoni z’Abanyakenya.

Muri videwo iteye ubwoba yagaragaye ku mbuga za interineti zitandukanye, uyu mugabo agaragara ahagaze hejuru y’inkingi iri hafi ya sitasiyo ya peteroli ikikije ahitwa Mwende Tayari i Mombasa.

Uyu yahise yitwika aragurumana, abari hafi aho barumirwa.

Umupolisi waganiriye n’abanyamakuru yemeje ko uyu mugabo ariwe ubwe witwitse.

Yahise ajyanwa mu bitaro bikuru bya Coast aho ari kuvurirwa nyuma yo gutabarwa.

 

Ikiguzi gihambaye cyo kubaho n’ikibazo gihangayikishije muri Kenya.

Benshi mu Banyakenya kuri interineti barinubira ukuntu bigoye ubu kugura ibintu by’ibanze, nubwo Perezida Ruto avuga ko yasubije ku murongo ubukungu bw’igihugu.

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *