Kudeta muri Burkina Faso Perezida Roch Kaboré yafashwe n’abasirikare

Nyuma y’urufaya rw’amasasu rwumvikanye mu Mujyi wa Ouagadougou mu ijoro cyo ku Cyumweru rishyira kuri uyu wa Mbere taliki ya 24 Mutarama 2022, biravugwa ko Perezida wa Burkina Faso Roch Marc Christian Kaboré afungiwe mu kigo cya gisirikare n’abasirikare bigometse ku butegetsi.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, imodoka z’abarinda Perezida zari nyinshi hafi y’aho Perezida atuye nk’uko bitangazwa n’Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza (Reuters). Imwe muri izo modoka yagaragaragaho imishokera y’amaraso, abaturanye na Perezida bemeza ko iri joro batasinziriye kubera urusaku rw’imbunda zacwekereye mu rukerera.

Ku Cyumweru ni bwo Guverinoma ya Burkina Faso yamaganye ibyo yise ibihuha ko haba hari kudeta irimo gukorwa, mu gihe nanone humvikanye urufaya rw’amasasu rwamaze amasaha menshi mu bigo bya gisirikare, aho bamwe mu basirikare bigometse basaba kongererwa ubufasha mu kurwanya imitwe yitwaje intwaro igendera ku matwara ya kiyisilamu.

Muri iki gitondo amakuru yo ku ruhande rwa Guverinoma ntaraboneka ngo igire icyo itangaza kuri ayo makuru avugwa ku ifatwa rya Perezida Kaboré.

Ibibazo byatangiye kuba ingutu muri iki Gihugu giherereye mu Burengerazuba bw’Afurika mu mezi make ashize kubera ubwicanyi bw’abasiviri n’abasirikare bwari bumaze kuba akarande, bikekwa ko bukorwa n’umutwe w’inyeshyamba ukorana na Islamic State ndetse na Al Qaeda.

Urugero ni nk’ubwicanyi bwakorewe abasirikare bashinzwe imyitwarire y’abandi bagera kuri 49 mu Gushyingo k’umwaka ushize, bwakuruye imyigaragambyo y’abasabaga ko Perezida Roch Kaboré yakwegura.

Abigaragambya batangiye kuyoboka imihanda bashyigikira bamwe mu basirikare basabaga Leta kugira icyo ikora ku Cyumweru, ndetse banigabije icyicaro gikuru cy’Ishyaka rya Perezida Kaboré riri ku butegetsi.

Guverinoma yahise ifata icyemezo cya Gahunda ya Guma Mu Rugo yatangiye saa mbiri z’ijoro kugeza saa kumi n’imwe n’igice za mugitondo ndetse inafunga amashuri mu gihe cy’iminsi ibiri kugira ngo ibibazo bibanze bikemuke.

Burkina Faso: Perezida Kabore yahiritswe...

 Perezida Kaboré 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *