Kuri ubu u Rwanda rwashyizwe mu bihugu abaturage babyo bemerewe kujya i burayi

Nyuma y’amabwiriza mashya agenga gukumira icyorezo cya COVID-19 mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi(EU), u Rwanda rwashyizwe ku rutonde rw’ibihugu byakomorewe abaturage babyo bakaba bemerewe kujyayo nta nkomyi, no ku ngendo zifatwa nk’izitari ngombwa cyane.

Akanama k’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) gashinzwe kurwanya icyorezo cya COVID-19 ni ko kongereye, Chile, Kuwait n’u Rwanda ku rutonde rw’ibihugu bikomorewe mu gihe Bosnia and Herzegovina na Repubulika ya Moldova byakuwe kuri urwo rutonde.

Urwo rutonde ruvugururwa buri nyuma y’ibyumweru bibiri kuva muri Kamena 2020, kuri ubu ruriho ibihugu 14 ari byo Australia, Canada, Chile, u Bushinwa, Jordan, Kuwait, New Zealand, Qatar, Rwanda, Saudi Arabia, Singapore, South Korea, Ukraine na Uruguay.

Ibihugu bindi bizakomorerwa mu byiciro birimo China Hong Kong na Macao ndetse na Taiwan ibarizwa mu cyiciro cy’ubutaka butaremezwa nk’ibihugu na kimwe mu bihugu by’i Burayi ingendo zakomorewe kuri .

Abaturage b’ibihugu bya Andorra, Monaco, San Marino na Vatikani bagomba gufatwa nkabaturage b’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ku birebana n’aya mabwiriza.

U Rwanda rugaragaye mu bihugu byakomorewe mu gihe imibare y’abandura COVID-19 yagabanyutse cyane mu Mujyi wa Kigali n’ahandi hose mu Gihugu, aho muri rusange impuzandengo y’ubwandu yagiye munsi ya 3%.

Ni mu gihe kandi hamaze gukingirwa hejuru ya 10% by’abaturage, inyego ikaba ari iyo gukingira nibura 30% bya miliyoni zikabakaba 13 z’abaturarwanda bitarenze mu mpera z’uyu mwaka, na 60% bitarenze mu mpera za Kamena 2022.

Kugeza ubu abamaze gutahurwaho COVID-19 mu Rwanda baragera ku 96,337 barimo 314 batahuwe ku wa Kane taliki ya 23 Nzeri 2021. Ni mu gihe abamaze gukira na bo bageze ku 89,284 barimo 780 bakize ku munsi w’ejo mu gihe abakirwaye bagera ku 5,820.

Ku munsi w’ejo kandi iki cyorezo cyahitanye abagore 4 n’abagabo 3 bagejeje abamaze kwamburwa ubuzima n’iki cyorezo bose hamwe ku 1233.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *