Kuvanga Coca-Cola n’inzoga byirinde nibibi cyane,Dore ingaruka zabyo

Hari abantu benshi usanga bakunda uruvange rw’inzoga za ma liquor(Bond7, Konyagi, J&B, V&A,) ndetse na Coca-Cola aho bi bituma ubukare bw’inzoga butumvikana ndetse hakaniyongeramo uburyohe. Nyamara burya ni igisasu uba uri gushyira mu nda gishobora guturika isaha n’isaha kubera impamvu tugiye kukubwira hano.

Dore impavu ari bibi kuvanga Coca-Cola n’inzoga
Caffeine

Muri iyi soda ya Coca-Cola habonekamo  Caffeine  kandi mu gacupa gato habamo 34mg zayo. Ubushakashatsi bugaragaza ko iyo uvanze caffeine na alukolo; ya caffeine iganza alukoro ku buryo ubwinshi bwa alukolo uri kwinjiza umubiri biwugora kubumenya. Ibi rero bituma urushaho kwinjiza alukolo nyinshi kandi ntugaragaze ibimenyetso byo gusinda gusa nyuma yaho ibibazo biba k’umwijima n’impyiko. Ndetse ubushakashatsi bugaragaza ko abatwara ibinyabiziga bakora impanuka cyane, ari ababa bavanze kurenza abanyoye inzoga gusa.

Uko inzoga ikwira mu mubiri

Gukwirakwira kw’inzoga mu mubiri biterwa n’impamvu nyinshi harimo kuba wariye cyangwa utariye, igitsina cyawe, uko ureshya, ibiro ufite, ndetse n’akoko. Ikindi kiyongeraho rero ni ukuba wavanze na Coca-Cola kuko bituma inzoga ikwira vuba mu mubiri kurenza uwanyoye atavanze. Ibi bituma ingaruka ziterwa n’inzoga zigera vuba kuwavanze kurenza utavanze.

Carbon dioxide (CO2)

Iyi carbon dioxide (gaz carbonique) tuyisanga mu byo kunywa byaba ibisembuye cyangwa bidasembuye niyo ituma binabikika igihe. Iyi rero iyo uvanze urumva ko uba uyongereye bikaba bigira ingaruka ku gifu gishobora gutobagurika kuko alukolo iba ishaka kunyura mu nyama z’igifu ikinjira mu maraso. Ibi bituma igipimo cya alukolo mu maraso (BAC) cyiyongera ndetse banafashe ikizami cya alukolo (alcotest) basanga uwavanze ariwe ufite alukolo nyinshi mu maraso kurenza utavanze niyo baba banyoye amacupa angana.

refference:umutihealth

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *