Kwizera Olivier yasinye amasezarano mashya muri Rayon Sports

Rayon Sports yamaze gusinyisha umunyeza Kwizera Olovier amasezerano y’umwaka umwe binyuze muri Rocket Fan Club.

Kwizera Olivier  Amasezerano ye muri Rayon Sports yarangiye mu Kwakira 2021, iyi kipe yo yavugaga ko amasezerano ye yahise yiyongeraho undi mwaka umwe kuko imwe mu ngingo zari zigize amasezerano ariko zavugaga ko narangira bataravugana azongera guhabwa ibyo yahaye agakomeza akazi nta yandi mananiza.

Abafana bibumbiye muri Fan Club ya Rockets ni bo bishyuye uyu mukinnyi kugira ngo asinye amasezerano mashya muri Rayon Sports.

Ibinyujije kuri Twitter, iyi kipe yatangaje ko “Kwizera yongereye igihe azamara muri Rayon Sports”, ariko ntihagaragajwe uko amasezerano ateye nubwo bivugwa ko ari umwaka umwe.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *