Kwizera Olivier yisubiyeho agiye kugaruka mu kibuga.

Ubwo hari tariki 22 Nyakanga 2021 nibwo umunyezamu wafatiraga ikipe ya Rayons Sport, ndetse n’ikipe y’igihugu Amavubi ,yatangaje inkuru maze iba kimomo.beshi bacitse ururondogoro bibza niba koko uyu mu kinnyi iki kemezo yafashe ,niba yabanje kugitekerezaho neza, cyane ko agishoboye gutera ruhago kandi akaba akiri na muto, yewe n’impano ye afite ikaba idashidikanywaho nabenshi.

Ejo hashize , nibwo inkuru yakwiriye ko uyu munyezamu yaba yamaze kwisubiraho ku cyemezo yafashe cyo gusezera ruhago.

Inkuru dukesha ISIMBI nuko yaganiriye niki gitangaza makuru Kwizera Olivier akemera ko yisubiyeho agiye kugaruka mu kibuga ariko ataramenya neza  ikipe azakinira.

Ati “Nibyo. Ikipe ntayo nzi kuko nta n’iyo turi mu biganiro. Ibyo byo nibyo ni ukiri.”

Biravugwa cyane ko umwaka wa 2021-2022 Olivier azakinira ikipe ya Gisirikare cy’u Rwanda APR FC ,bikaba nivugwa ko yamaze gusinya n’amasezerano.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *