Kwizera Pierrot yasinyiye Rayon Sports yahozemo

Kwizera Pierrot ukina mu kibuga hagati, yasinye amasezerano y’imyaka ibiri muri Rayon Sports yigeze gukinira ndetse akanayibera kapiteni.

Kwizera Pierrot kuri ubu ukinira AS Kigali, yasoje amasezerano muri iyi kipe mu cyumweru gishize ndetse impande zombi zari zimaze iminsi mu biganiro byo kuyongera.

Amakuru aturuka mu bantu bimbere  muri Rayon Sports ni uko Kwizera Pierrot yasinye imyaka ibiri, ariko byagizwe ibanga kuko agikinira AS Kigali kugeza imikino ibanza ya Shampiyona irangiye mu mpera z’uku kwezi.

Ku rundi ruhande, ubuyobozi bwa AS Kigali bwavuze ko bugifite icyizere ko Kwizera Pierrot ashobora kongera amasezerano.

Muri Nzeri 2019 ni bwo Kwizera Pierrot yasinyiye AS Kigali, ariko ntiyayikinira mu mwaka wa mbere kubera imvune.

Uyu mukinnyi mpuzamahanga w’u Burundi yageze mu Rwanda muri Mutarama 2015, aho yasinyiye Rayon Sports ku masezerano y’umwaka umwe n’igice mu gihe mu mpeshyi ya 2016 yasinye indi myaka ibiri.

Yabaye umukinnyi w’Umwaka mu Rwanda mu myaka ibiri ya nyuma akinira Rayon Sports.

Ubwugarizi bwacu bwakoze amakosa Azam FC iyabyaza umusaruro – Kwizera  Pierrot | eachamps rwanda

Muri Kanama 2018, Kwizera yerekeje muri Al Oruba Sports Club yo muri Oman nyuma y’uko amasezerano ye yari arangiye muri Rayon Sports.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *