Leta yagabanyije umusoro ku butaka

Iteka rya Minisitiri ryasohotse tariki 28 Ugushyingo 2023 ryatangaje ibiciro bishya ku musoro w’ubutaka mu bice by’umugi wa Kigali ndetse n’ibice by’icyaro no ku bundi butaka bukorerwaho ibikorwa by’iterambere bitandukanye.

Iteka rya Minisitiri no 002/23/10/TC ryo ku wa 24/11/2023 rigena ibipimo fatizo n’ibindi bikurikizwa mu gushyiraho igipimo cy’umusoro wishyurwa kuri metero kare y’ubuso bw’ubutaka ryagennye ko ubutaka buri mu duce dukorerwamo ibikorwa by’iterambere mu Mujyi wa Kigali, ahagenewe inganda hasore, n’icyanya cy’imyidagaduro buzajya busora hagati ya 70 Frw na 80 Frw kuri metero kare.

Ahagenewe guturwa hazajya hasora hagati ya 60 Frw na 80 Frw kuri metero kare, naho ubutaka buri muri santeri iciriritse y’Umujyi mu gace kagenewe ubucuruzi buzajya busora hagati ya 50 Frw na 70 Frw, ahagenewe guturwa hazajya hasora hagati ya 40 Frw na 60 Frw kuri metero kare.

Ubutaka buri mu duce twavuzwe haruguru mu mijyi y’uturere igaragiye cyangwa yunganira Umujyi wa Kigali, bwo buzajya busoreshwa hagati ya 40 Frw na 70 Frw kuri metero kare.
Mu nkengero z’umujyi bazajya basora hagati ya 20 Frw na 50 Frw, mu gihe ubutaka bwagenewe guturwamo buzajya busora hagati ya 10 Frw na 40 Frw.

Ubutaka buri mu dusanteri n’ubukorerwaho ubucuruzi mu mijyi igaragiye n’iyunganira Kigali buzajya busoreshwa hagati ya 10 Frw na 20 Frw mu gihe ahantu h’icyaro ubutaka bwabo buzajya busora hagati ya 0 Frw na 10 frw kuri metero kare.

Ubutaka buri ahasigaye hose mu gihugu, ni ukuvuga mu turere tw’ibyaro buzajya busoreshwa hagati ya 0 Frw na 20 Frw, ahagenewe guturwa hasore hagati ya 0 Frw na 5 Frw mu gihe ahagenewe ubuhinzi n’ubworozi haba mu mijyi no mu byaro hose umusoro w’ubutaka ni hagati ya 0 Frw na 0,4 Frw kuri metero kare.

Uyu musoro ku butaka uri hagati y’amafaranga ya 0 Frw na 80 Frw kuri metero kare uvuye ku mafaranga ari hagati ya 0 Frw na 300 Frw mu Mujyi wa Kigali n’indi mijyi ukaba wagabanutseho hafi gatatu.

Umusoro ku butaka wari usanzweho wari warashyizweho mu mwaka wa 2020 wabarirwaga hagati ya 0 Frw na 300 Frw kuri metero kare.

Uduce dukorerwamo ibikorwa by’iterambere mu Mujyi wa Kigali(Central Business District) nitwo twari twarashyiriweho ibipimo fatizo by’umusoro kuko twasoreshwaga hagati ya 250 Frw na 300 Frw kuri metero kare.

Iteka rigena ibipimo fatizo n’ibishingirwaho ubutaka busoreshwa rya 2020 ryagaragazaga ko ubutaka buri mu yindi mijyi y’Uturere igaragaza iterambere busoreshwa hagati ya 50 Frw na 140 Frw kuri metero kare.

Kamanzi Alex ni umwe mu baturage batuye mu mujyi wa Kigali avuga ko kugabanya imisoro ari ikintu cyiza Leta yatekerejeho kuko ukurikije uko ubushobozi bw’abantu bungana usanga abenshi batabasha gusorera ubutaka bafite.

Ati“Muri iki gihe ubukungu bwifashe nabi kuba rero hagabanyijwe umusoro ku butaka n’ikintu gikomeye cyane cyerekana ko Leta itekereza ku baturage bayo”.

Kamanzi avuga ko hari n’abaturage usanga bafite ubutaka mu mijyi itandukanye ariko nta bushobozi bwo kubusorera bwose icyarimwe bafite, agasanga kuba bagabanyije umusoro bizaborohera cyane kubasha gutangira umusoro ku gihe.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *