Leta y’u Rwanda igiye gufungura umupaka wa Gatuna uruhuza n’igihugu cya Uganda

Umubano w’u Rwanda n’igihugu cya Uganda umaze igihe urimo agatotsi kuburyo ibi byagize ingaruka zokuba imipaka ihuza ibi bihugu byombi ifungwa, ubugenderane bukaba bwarahagaza kuva ibibazo byatangira.

Imipaka irimo nuwa Gatuna yafunzwe mu 2019 nyuma y’uko u Rwanda rutangaje ko Uganda ishyigikira ibikorwa bigamije guhungabanya umutekano warwo, ndetse igafunga Abanyarwanda mu buryo bunyuranyije n’amategeko kandi ntibagezwe imbere y’ubutabera.

Ubu Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko kuva ku itariki ya 31 Mutarama, Umupaka wa Gatuna uruhuza na Uganda uzafungurwa, nyuma y’uko icyo gihugu kigaragaje ubushake mu gukemura ibibazo byagaragajwe n’u Rwanda, ari nabyo byari byatumye uwo mupaka ufungwa.

Nyuma y’uko umuhungu wa Perezida Muzeveni akaba n’umukuru w’ingabo zirwanira ku butaka agiriye uruzinduko mu gihugi cy’u Rwanda Lt Gen Muhoozi Kainerugaba ibintu bisa naho byahise bihindura isura.

Mu itangazo ryashyizwe hanze  na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, rivuga ko nyuma y’uruzinduko Muhoozi yagize za gusura u Rwanda ku itariki ya 22 Mutarama, “Guverinoma y’u Rwanda yabonye ko hari umugambi wo gukemura ibibazo byagaragajwe n’u Rwanda, ndetse n’ubushake bwa Guverinoma ya Uganda mu gushaka umuti w’ibibazo bitarakemuka.”

Iri tangazo Ryakomeje rivuga ko icyemezo cyo gufungura Umupaka wa Gatuna kizatangira gushyirwa mu bikorwa ku itariki ya 31 Mutarama 2022. Riti “Guverinoma y’u Rwanda irifuza gutangaza ko Umupaka wa Gatuna hagati y’u Rwanda na Uganda uzafungurwa kuva ku itariki ya 31 Mutarama 2022.”

Ikindi nuko hagaragajwe ko ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19 zizubahirizwa no ku Mupaka wa Gatuna, rigira riti “Nk’uko bimeze ku yindi mipaka yo ku butaka, inzego z’ubuzima hagati y’u Rwanda na Uganda zizakomeza gukorera hamwe mu gushyiraho ingamba zorohereza urujya n’uruza rw’abantu hashingiye ku bihe bya Covid-19.”

Itangazo rikomeza rivuga ko Gouvernement y’u Rwanda ikomeje kwita kubibazo bihari ndetse no kubicyemura ku mpande zombi,iki cyemezo kikaba kigamije kwihutisha ibikorwa byo gukemura ibibazo biri hagati y’ibihugu byombi,mu rwego rwo kunoza umubano ugasubira mu nzira nziza.

Rigira riti”Guverinoma y’u Rwanda ishyigikiye ibiri gukorwa mu gukemura ibibazo bigihari hagati y’u Rwanda na Uganda kandi yizeye ko itangazo ry’uyu munsi rizagira uruhare mu kwihutisha izahuka ry’umubano hagati y’ibihugu byombi.”

Iyi ntambwe itewe ni intambwe ishimishije ku rwego rwabaturage bibihugo byombi cyane ko kuba abantu baturanye baka batagenderana biba ari ikibazo,aho mu kinyirwanda umuturanyi bamwita umuzimyamuriro.

Rwanda-Uganda's Gatuna Border Opens for Trial – KT PRESS

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *