Lionel Messi na PSG bitwaye neza bikura imbere ya Cristiano Ronaldo(AMAFOTO)

Umukino w’amateka wahuzaga ikipe ya Paris Saint-Germain ya Lionel Messi  na Al Nassr ya Cristiano Ronaldo yihuje na Al Hila urangiye Paris Saint-Germain ariyo ibonye itsinzi.

Uyu mukino wa gishuti watangiye saa moya zijoro ubera kuri Stade ya King Fahd international stadium yo mu gihugu cya  Saudi Arabia.

Ikipe ya Paris Saint-Germain yatangiye umukino iri hejuru cyane ko abakinnyi bayo bakomeye kurusha abaya makipe abiri yari yihuje gusa nanone kubera wari umukino w’amateka kandi Cristiano Ronaldo akeneye kwigaragaza nk’umukinnyi baguze akayabo nawe washakaga kwerekana ko batamwibeshyeho, byatumye uba umukino ukomeye kuburyo utoroheye PSG nubwo yawutsinze.

Byasabye iminota 3 gusa kugirango kizigenza Lionel Messi abe yabonye inshundura igitego cya mbere kiba kinjiye gityo.

Umukino wakomeje gufata indi sura aho wabonaga ko abakinnyi bayobowe na Cristiano bari ku gitutu cyo kwishyura iki gitego ku munota 33 Ronaldo yaje gusimbuka imbere y’izamu umuzamu wa Paris Saint-Germain arazamuka amukubitana n’umupira, umusifuzi asifura ikosa rikorewe Ronaldo ahaita ahabwa gutera Penaliti ayinjiza neza igiteko cyo kwishyura kiba kirabonetse.

Ikipe ya PSG nayo yagumye kwataka cyane maze ku munota wa 43 yahereje umupira Marquinhos ahita atsinda igitego cya 2 cya Paris Saint-Germain ibintu bihita bihindura isura.

Ku munota wa 2 w’inyongera mu gice cya mbere PSG yabonye penaliti Neymar ubwo yayiteraga arayirata,nyuma gato hashize umunota umwe Cristiano yashyize umupira ku mutwe ukubita igiti cy’izamu uraguraka ahita yongera awutera mu izamu neza ,igitego cya kabiri cya Al Nassr na Al Hila kiba kibonetse gutyo.

igice cya kabiri cyarangiye ari ibitego 2-2.

Ubwo igice cya kabiri cyatangiraga ku munota wa 54 Sergio Ramos yatsinze igitego cya 3 ku mupira yarahawe na Kylian Mbappé .

Ibyishimo bya PSG ntibyatinze kuko ku munota wa 57 Hyun-Soo Jang yatsinze igitego cya 3 ku mupira waruvuye muri koroneri ariko nanone ntibyatinze ngo PSG yishyure kuko ku munota wa 60 Kylian Mbappé yabonye igitego giturutse kuri Penaliti yari amaze gutera.

Nyuma yuko hajyamo iki gitego ibintu byahindutse kuko ku mpande zombi basimbuje ndetse na Cristiano ku ruhande rwa PSG nawe arasimbuzwa.

Ku munota wa 78 Ekitike yatsinze igitego cya 5, yinjiye mu kibuga asimbuye Kylian Mbappé. Umukino ugiye kurangira Anderson Talisca yatsinze igitego cya 4 cya Al Nassr na Al Hilal.

Umukino warangiye ari ibitego 5 bya PSG kuri 4 bya Al Nassr na Al Hilal.

Cristiano Ronaldo e Messi marcam em amistoso; PSG vence combinado de Al- Nassr e Al-Hilal - Jogada - Diário do Nordeste

Confira o jogo Al Nassr/Al Hilal 2 x 2 Paris Saint-Germain - Amistosos,  Amistosos de clubes - tempo real | ge

Em jogo com gols de Cristiano Ronaldo e Messi, PSG vence combinado de Al- Hilal e Al-Nassr | Jovem Pan

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900.

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *