Lionel Messi ntagikomezanyije amasezerano na FC Barcelona

Lionel Messi wari uzanzwe akinira FC Barcelona akaba yarayimazemo imyaka igera kuri 21 ntibyakunze ko  amasezerano yari afitanye n’ikipe ye akomeza , bivuze ko uyu mukinnyi ukina imbere atazongera gusinyana niyi kipe nkuko byatangajwe ku mugaragaro uyu munsi kuri uyu mugoroba tariki 5 Kanama 2021

Itangazo ryashyizwe hanze n’ikipe ya FC Barcelona rivuga uyu rutahizamu ukomoka mu gihugu cya Argentine atabashije gukomezanya niyi kipe .Bivugwako ikibazo cyamikoro aricyo nyirabayazana wiki kibazo cyaneko uyu rutahizamu ahenze kandi akaba asaba byinshi . “inzitizi z’imari n’imiterere” nkimpamvu zatumye bitagenda neza.

Kubera iki kibazo, Messi ntazaguma muri FC Barcelona. Impande zombi zibabajwe cyane no kuba ibyifuzo by’umukinnyi ndetse n’ikipe bitagezweho. ” Ati: “FC Barcelona irashimira byimazeyo uyu mukinnyi ku ruhare yagize mu kuzamura iyi kipe kandi imwifuriza ibyiza byose by’ejo hazaza mu buzima bwe bwite ndetse n’umwuga.”

Messi ni umwe mu bakinnyi bahembwa menshi ku isi, aho Forbes yatangaje muri Gicurasi ko yinjiza miliyoni 130 z’amadolari ku mwaka.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *