Lionel Messi yafashwe n’amarangamutima nyuma y’umukino avuga ibintu bikomeye

Uyu Rutahizamu  wa Argentina Lionel Messi yabitangaje nyuma y’umukino wabahuzaga n’ubufaransa.

Lionel Messi nyuma yo kwegukana igikombe cy’isi mu kiganiro n’itangazamakuru yatangaje amagambo akomeye, yagize ati” dutinze kugera muri Argentine ubundi tukishimana n’abaturage, iki nicyo gikombe nashakaga mu buzima bwanjye. 

Izi zari inzozi zanjye kuva mu bwana bwanjye. Niba hari ikintu kiza kibaho ni igikombe cy’isi, kiba gisa neza. Nari mbizi ko Imana igiye kukimpa, niyumvaga nk’aho ari icyanjye”.

Uyu Rutahizamu niwe watsinze igitego cya 1 kuri Penariti ku munota wa 23, ndetse anatsinda igitego cya 3 ku munota wi 108. Messi kandi niwe watsinze penariti ya mbere, bishyira abakinnyi bagenzi be mu buryo bwiza bwo gutsinda izindi penariti 3 zari zikurikiyeho.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900.

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *