Lionel Messi yongeye guca murihumye Christiano yegukana Ballon d’Or 7 (AMAFOTO)

Mu ijoro ryo ku wa 29 Ugushyingo nibwo habaye umuhango wo gutanga ibihembo by’abakinnyi bahize abandi ku mugabane w’u Burayi bitangwa na France Football.

Igihembo kiruta ibindi cy’umupira wa zahabu ‘Ballon d’Or’ cyegukanywe na Lionel Messi ahigitse rutahizamu wa Bayern Munich, Robert Lewandowski wabaye uwa kabiri akaba yaranahabwaga amahirwe yo kwegukana iya 2020 ariko ntiyaba kubera COVID-19.

Mu ijambo rye Lionel Messi yavuze ko Robert Lewandowski akwiriye Ballon d’Or ye y’umwaka ushize kuko nubwo itabaye umwaka wa 2020 yakoze cyane.

Ati “Robert, ukwiriye Ballon d’Or yawe. Umwaka ushize buri umwe yemezaga ko ari wowe ukwiriye iki gihembo.”

Uyu munya-Argentine akaba akomeje kwandika amateka kuko ubu agize Ballon d’Or 7 ari na we mukinnyi ufite nyinshi, akurikiwe na Cristiano Ronaldo wa Manchester United ukomoka muri Portugal ufite 5, uyu munsi akaba yabaye uwa 6.

Uretse Messi na Lewandowski, umwanya wa 3 wafashwe na Jorginho, 4 yabaye Karim Benzema ni mu gihe uwa 5 yabaye N’golo Kante.

Mu bindi bihembo byatanzwe, Lewandowiski yegukanye igihembo cya rutahizamu w’umwaka, umunya-Espagne ukinira ikipe ya FC Barcelona, Pedro González López uzwi nka Pedri ni we wegukanye igihembo cy’umukinnyi ukiri muto, Gianluigi Donnarumma ukomoka mu Butaliyani ubu ukinira PSG yabaye umunyezamu w’umwaka.

Alexia Putellas, umunya-Espagne w’imyaka 27 ukinira FC Barcelona ni we wegukanye Ballon d’Or mu bagore.

 

Lionel Messi yegukanywe Ballon d’Or ya 7

 

Messi yavuze ko Lewandowiski akwiye guhabwa Ballon d’Or

 

Robert Lewandowiski ni we wabaye rutahizamu w’umwaka

 

Gianluigi Donnarumma, umunyezamu w’umwaka

 

Pedro González López (Pedri) ni we wabaye umukinnyi ukuri umwana mwiza

 

Alexia Putellas ni we wegukanye Ballon d’Or mu bagore

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *