Lt. Gén. Doumbouya mu ruzinduko rw’iminsi 3 mu Rwanda

Perezida wa Guinea-Conakry Lt. Gén. Mamadi Doumbouya, na Madamu Lauriane Doumbouya, baraye bageze i Kigali ku mugoroba wo ku wa Kane tariki ya 25 Mutarama 2024.

Batangiye uruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda baherekejwe n’itsinda ry’abayobozi mu nzego zitandukanye.

Lt Général Doumbouya yageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe yakirwa na Perezida Kagame mu cyubahiro kimukwiye nk’Umukuru w’Igihugu.

Akihagera haririmbwe indirimbo zubahiriza ibihugu byombi ndetse Lt Général Doumbouya yakirwa n’itorero mu kumusangiza umuco gakondo w’Abanyarwanda.

Uru ruzinduko rwa Général Doumbouya ruje rukurikira urwo Perezida Paul Kagame yagiriye muri Guinée Conakry muri Mata 2023, aho yari mu ruzinduko rw’akazi na rwo rwari rugamije gushimangira umubano usanzwe hagati y’ibihugu byombi ndetse n’ubushake mu kurushaho gukorana mu nzego zitandukanye.

Umubano w’u Rwanda na Guinée ukomeje gutezwa imbere ku mpande zombi cyane ko mu Ukwakira 2023, ari bwo icyo gihugu cyafunguye Ambasade yacyo mu Rwanda.

Ni nyuma y’uko ku wa 17-18 Mata 2023, Perezida Kagame yagiriye uruzinduko muri icyo gihugu rwanashibutsemo isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye mu bijyanye n’ikoranabuhanga n’andi atandukanye agamije guteza imbere ubufatanye bw’ibihugu byombi.

Mu ruzinduko rwe, Perezida Kagame, yitabiriye ibirori byo gutaha ku mugaragaro Ikiraro cya Kagbélen giherereye mu Mujyi wa Dubréka muri Guinée cyitiriwe Perezida Paul Kagame.

Icyo kiraro cyiswe “Pont Paul Kagame” gihuza Intara ya Kagbélen n’Umurwa Mukuru Conakry.

Ni ikiraro cyatangiye kubakwa mu Kwakira 2019, kikaba kiri mu bikorwa remezo byubatswe mu masezerano yashyizweho umukono mu 2017 hagati ya Guinée n’u Bushinwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *