Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yangiwe na se Yoweri Kaguta Museveni Perezida  wa Uganda gusezera mu gisirikare nkuko yaramaze kubitangaza

Yoweri Kaguta Museveni Perezida  wa Uganda ,yangiye umuhungu we, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba gusezera mu gisirikare cya Uganda.

Tariki ya 08 Werurwe nibwo inkuru yisezera rya Gen Muhoozi yatangajwe ko asezeye mugisirikare cya Uganda amazemo imyaka 28, kikaba kinayobowe na se aho ari umugaba w’ikirenga w’ingabo za Uganda.

Ku rukuta rwa rw’uyu mugenerari yacishijeho ubutumwa bugira  buti: “Nyuma y’imyaka 28 ndi mu kazi mu gisirikare cyanjye nkunda cyane, igisirikare cya mbere ku Isi, nejejwe no gutangaza ko nsezeye. Njye n’abasirikare banjye twageze kuri byinshi!” Yunzemo ati: “Mfitiye urukundo n’icyubahiro byonyine abo bagabo n’abagore bose b’ibihangange baharanira ubuhangange bwa Uganda buri munsi.”

Gusa Gen Muhoozi ntiyigeze atangaza impamvu yasezeye muri iki gisirikare,gusa bivugwa ko ashobora kuba atangiye kwitegura gusimbura se kubuyobozi bw’umukuru w’igihugu aho  ninavugwa ko nta gihindutse muri 2026 ashobora kuziyamamariza kuyobora Uganda.

Ikinyamakuru Chimp Reports cyavuze ko nyuma y’ubutumwa Muhoozi yanditse kuri Twitter bwahise busakara ahantu hose, se Museveni yahise amuhamagara akamusaba gukomeza kuba mu gisirikare.

Nyuma yuko ahamagaye umuhunguwe akamubuza gusezera mu gisirikare imbura gihe,yanahise amenyesha abandi basirikare bakuru muri iki gihugu kugumya gufata umuhungu we nku musirikare ukiri mukazi ke ko ntaho agiye.

Tubibutse ko Lt Gen Muhoozi Kainerugaba ariwe mugaba mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka aho ubu anayoboye urugamba mu gihugu cya Congo Kinshasa mu rwego rwo guhiga abarwanyi b’umutwe wa ADF uyu mutwe ukaba urwanya leta ya Uganda.

Icyo abantu bategereje nukureba niba Lt Gen Muhoozi Kainerugaba w’imyaka 47 koko araza kumvira se umubyara akisubiraho kuri iki cyemzo yafashe agasubira mu gisirikare yasanzwemo.

Rwanda – Uganda: Liyetona Jenerali Muhoozi Kainerugaba yaganiriye na Perezida Kagame - BBC News GahuzaLt Gen Muhoozi Kainerugaba ubwo aheruste mu Rwanda mu kuzahura umubano umaze imyaka utameze neza.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *