Luvumbu yavuze ku byavunzwe ko atazakinira Rayon Sports

Ubwo hatorwaga itegeko ryemerera abakinnyi b’abanyamahanga kuva kuri 3 bakagera kuri 5 mu marushanwa agengwa n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, hashyizweho n’ibizagenderwaho.

Muri iyi mu nama nyuguranabitekerezo yahuje perezida wa FERWAFA, Nizeyima Olivier n’abanyamuryango ba FERWAFA muri Nyakanga 2021, mu rwego rwo kwirinda abakinnyi baza ntacyo baje kumarira amakipe, batoye itegeko ry’uko nta mukinnyi w’umunyamahanga uzemerwa muri shampiyona y’u Rwanda arengeje imyaka 30 kereka byibuze yarahamagawe mu ikipe y’igihugu cye mu myaka 3 iheruka.

Ibi ni byo abantu bagenderagaho bavuga ko rutahizamu Luvumbu wasinyiye Rayon Sports tariki ya 31 Ukuboza 2022 atazakinira iyi kipe kuko adaheruka mu ikipe y’igihugu kandi akaba arengeje imyaka 30 cyane ko tariki ya 23 Nyakanga azuzuza 31.

 

Uyu rutahizamu wa Rayon Sports yavuze ko we imyaka 3 itararenga ahamagawe mu ikipe y’igihugu ya DR Congo kuko ayiherukamo 2021 kandi na mbere yo kuza muri Rayon Sports yari yahamagawe mu ikipe y’igihugu y’abakinnyi bakina imbere mu gihugu (Equipe CHAN).

Ati “Ubwo mperuka mu ikipe y’igihugu ni muri 2021, nahamagawe mu ikipe y’igihugu ya CHAN. Nubwo nahisemo kuza hano n’ubundi nari namaze guhamagarwa mu ikipe y’igihugu y’abakinnyi bakina imbere mu gihugu (Equipe CHAN).”

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *