M Irénée na Mike Karangwa Dosiye y’ikibazo cyabo yagejejwe mu Bushinjacyaha.

Dosiye Mike Karangwa aregamo M Irénée amushinja ko yamuharabitse ubwo habaga ikibazo cyari gifite  Intandaro ishingiye  ku kibazo cya Vestine na Dorcas,yagejejwe mu bushinjacyaha.

Ubwo hari tariki 7 Nyakanga 2021, ubwo hatangazwaga inkuru y’itandukana rya M. Iréné n’itsinda ry’aba bahanzikazi bahimbaza Imana abereye umujyanama mu by’umuziki.icyo gihe M. Iréné yasohoye itangazo avuga ko yatandukanye na Vestine na Dorcas yarasanzwe areberera inyungu nubwo byavugwaga ko ntamasezerano barai barakorana. Nyuma yaho ni bwo hasohotse ibaruwa y’umubyeyi w’aba bana ishinja M. Iréné uburiganya kuko yatwaye urubyaro rwe “CANO’’ (YouTube Channel), akabashuka ndetse akanabarya amafaranga binjije.

Nyuma gato y’iki kibazo yahise azura umubano naba bakobwa babahanzi banasinayana amasezerano.

Ubu amakuru ahari nuko Dosiye RIB yamaze kuyigeza mu bushinzacyaha kugirango itangirwe gukurikiranwa hashakishwa ibimenyetso bigaragaza ko icyaha gishinjwa M Irénée  cyaba cyarabayeho.

amakuru dukesha IGIHE nuko Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ati “Dosiye yoherejwe mu Bushinjacyaha ku wa Gatanu. Karangwa Jean Michael arega Murindahabi Iréné gutangaza amakuru y’ibihuha amwerekeye.’’

Ubwo hari tariki 8 Nyakanga 2021,M. Iréné yifashishije umurongo wa YouTube  MIE, avuga ko mu gutandukana n’abo bahanzi hari abantu babiri inyuma.

Aho yashyize mu majwi Mike Karangwa ndetse na Nzizera Aimable umuyobozi wa marushanwa yarari gutegurwa y’abahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana yitwa”Rwanda Gospel Stars Live”. avuga ko aribo bari inyuma yiki kibazo yagiranye naba bahanzi.

Umubano wa Mike Karangwa na M. Iréné watangiye kuzamo agatotsi,ndetse tariki ya 19 Nyakanga 2021  kirego kicyi kibazo yagishyikirije Sitasiyo ya RIB ya Nyamirambo.

M. Iréné mugihe yahamwa n’icyaha yarezwe cyo gutangaza amakuru y’ibihuha, yahanishwa ingingo ya 39 y’itegeko No 60/2018 ryo ku wa 22/8/2018 ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga. Ivuga ko uhamijwe iki cyaha ahabwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze itanu n’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 1.000.000 Frw ariko atarenze 3.000.000 Frw.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *