M23 yakomeje kuyoberana buryo ki yahagarika imirwano kuri FARDC.

Abaturange ba RDC  batandukanye by’umwihariko abakunze  ubutegetsi bwa Perezidaa Felix Thisekedi bakomeje kubona M23 ifite gahunda bakibazarero  uzashobora kubaha igisubizo cyo guhagarika uyu mutwe ugasubira inyuma.

Ejo ukwa 25 Ugushyngo 2022 ku masaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba(1800) ,nicyo gihe ntarengwa cyari cyahawe umutwe wa M23 kuba wavuye mu bice wamaze kwigarurira, ugasubira mu birindiro byawo biherereye mu gace ka Sabyinyo ,nk’uko byari byemejwe mu myanzuro yavuye mu biganiro by’itabiriwe n’abakuru b’ibihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari , kuwa 23 Ugushyingo 2022 i Luanda muri Angola.

Ariko iki cyemezo M23 ntago yigeze icyubahiraza, ahubwo uyu mutwe wasohoye itangazo rivugako uhagaritse imirwano, ariko ibyo kuva mu duce wamaze kwigarurira ubitera utwatsi, ahubwo kuri uwo munsi umutwe wa M23 wigaruriye utundi duce duherereye muri teritwari ya Rutshuru turimo Gurupoma ya Tongo yose uko yakabaye.

Ni mugihe kandi Ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi ,bwiyemeje gukemura ikibazo cya M23 binyuze mu nzira y’intambara, ariko FARDC ikaba ikomeje kunanirwa gusubiza inyuma abarwanyi ba M23.

Perezida Tshisekedi, yanatekereje ko mu gihe yagura indege z’intambara zo mu bwoko bwa Sukhoi 25, azabasha guhangamura umutwe wa M23, ariko nabyo birananirana uhubwo M23 irushaho kwigarurira ibindi bice ndetse inarenga Teritwari ya Rutshuru ifata n’utuni duce tugize Teritwari ya Nyiragongo ,ubu ikaba iri mu birometero 20 uvuye mu mujyi wa Goma.

Ubutegetsi bwa DRC, bwanatekereje  kwifashisha imitwe yitwaje intwaro y’abenegihugu izwi nka Mai Mai ,n’indi y’abanyamahanga nka FDLR,Rud-Urunana na FPP, kugirango burebe ko bwabasha gusubiza umutwe wa M23 inyuma ariko nabyo birananirana.

MONUSCO nayo, yamaze gutangaza uruhande ihagazeho, kuko mu gihe umutwe wa M23 wigaruriraga Bunagana n’utundi duce muri teritwari ya Rutshuru mu kwezi kwa  Kamena 2022, yatangaje ko nta bushobozi ifite bwo guhangana n’ umutwe wa M23 .

Binyuze mu ijwi ry’intumwa idasanwe y’umunyamabanga wa ONU muri DRC, akaba ari nawe ukuriye ubutumwa bwa ONU bushinjwe kubungabunga   amahoro n’umutekano muri iki gihugu, Madame Bintou Keita yatangaje ko umutwe wa M23, witwara neza nk’igisirikare cy’umwuga ndetse ko ufite intwaro zihambaye k’uburyo ingabo za MONUSCO zitabasha kuwurwanya ngo bishoboke.

Bintou Keita, nageze aho avuga ko umutwe wa M23 ,ufite ubushobozi mu bikoresho by’intambara kurusha MONUSCO ubwayondetse ko ufite n’intwaro za rutura zifite ubushbozi bwo guhanura indege z’intamnbara baytumye yerurira ubutegetsi bwa DRC n’Isi yose muri rusange  ko MONUSCO nta itabasha guhagarika umuvuduko wa M23 .

Ni mu gihe ingabo zihuriweho n’ibihugu bigize umuryango wa EAC ,nazo zamaze guca amarenga zigaragaza ko muri gahunda izizanye mu Burasirazuba bwa DRC, kurwanya umutwe wa M23 bitarimo, hubwo ko zizahagarara hagati y’abarwanyi ba  M23 n’ingabo za Leta  FARDC, kugirango zirengere ubuzima bw’abaturege.

Abasesenguzi mu bya politiki ,bavuga ko kuri iyi nshuro umutwe wa M23 wazanye imbaraga za gisirikare n’iza diporomasi zidasanzwe, k’uburyo Ubutegetsi bwa DRC butabasha kuwuhagarika , keretse mu gihe bwakemera  kwicara bukagirana ibiganiro nawo, bakagira ibyo bumvikanaho.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *