M23 yasabye Kenyatta  ko yagirana nayo ibiganiro

Ubuyobozi bw’umutwe witera bwoba wa M23 bwavuze ko bushaka kuvugana  n’umuhuza w’akarere ka Afurika y’iburasirazuba (EAC) mu mishyikirano y’ubutegetsi bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo n’imitwe yitwaje intwaro.

Ni ibyifuzo umuyobozi wa M23 yanyujije mu itangazo mu rwego rwa politiki, Bertrand Bisimwa, yashyize hanze kuri uyu wa 25 Ugushyingo 2022, rivuga ku myanzuro iherutse gufatirwa n’abakuru b’ibihugu i Luanda muri Angola.

Imyanzuro yafatiwe muri iyi nama yabaye tariki ya 23 Ugushyingo irimo ko M23 igomba guhagarika imirwano bitarenze saa moya z’umugoroba w’uyu wa 25 Ugushyingo, kandi abarwanyi bayo bagasubira mu birindiro bahozemo mbere muri Pariki ya Virunga, ahaherera muri gurupoma ya Jomba, teritwari ya Rutshuru.

Ku mwanzuro wo guhagarika imirwano, M23 yatangaje ko n’ubusanzwe tariki ya 1 Mata 2022 yari yaremeye kuyihagarika kandi ngo iracyakomeje iyi gahunda, ariko ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) zifatanyije n’indi mitwe irimo FDLR zikomeza kurasa ku birindiro byayo.

Umuyobozi wa M23 ku rwego rwa politiki yatangaje ko mu gihe ihuriro ry’ingabo za RDC n’imitwe nka FDLR rikomeje kugaba ibitero ku birindiro byabo, abarwanyi b’uyu mutwe na bo bafite uburenganzira bwo kwirwanaho, birinda, banarinda abasivili.

Umuyobozi wa M23 ku rwego rwa politiki yatangaje ko mu gihe ihuriro ry’ingabo za RDC n’imitwe nka FDLR rikomeje kugaba ibitero ku birindiro byabo, abarwanyi b’uyu mutwe na bo bafite uburenganzira bwo kwirwanaho, birinda, banarinda abasivili.

Gusa uyu mutwe witwaje intwaro uherutse gufata ibice byinshi muri teritwari ya Rutshuru birimo n’ahari ibirindiro bikuru bya Rumangabo, santere ya Rutshuru, Bunagana na Kiwanja ntacyo wavuze ku mwanzuro uwusaba gusubira mu birindiro wahozemo mbere biri muri Pariki ya Virunga.

M23 isabye Uhuru kuganira na yo mu gihe uyu muhuza wabaye Perezida wa Kenya amaze iminsi aganira n’ubutegetsi bwa RDC n’abakuru b’ibihugu byo mu karere ka Afurika y’iburasirazuba ku kibazo cy’imirwano imaze iminsi ibera muri teritwari ya Rutshuru.

Mu kiganiro Umuvugizi wa M23 yagiranye n’ibiro ntaramakuru by’Abafaransa (AFP), yagaragaje ko ababajwe n’uburyo uyu mutwe witwaje intwaro ukomeje guhezwa mu biganiro byiga ku kibazo kiwureba, asobanura ko kubera iyi mpamvu, imyanzuro yose ifatwa na yo itawureba.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *