M23 yivugiye ko ubutegetsi bwa RDC nibu komeza kwanga imishyikirano, na Goma irahita ifatwa.I nkuru irambuye>>>

Umutwe witwaje intwaro wa M23 wivugiye  ko Leta ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) nibukomeza kwinangira, bukanga imishyikirano, uzafata n’umujyi wa Goma.

byavuzwe , Canisius Munyarugero Umuvugizi wungirije wa M23 ku rwego rwa politiki mu kiganiro yagiranye na BWIZA mu gitondo cy’uyu wa 10 Ugushyingo 2022 arinabo dukesha iyi nkuru.

M23 irikuvuga  ko mu gihe kuymvikana  na Leta ya RDC bidashoboka, ingabo z’iki gihugu kigakomeza kugaba ibitero ku birindiro bya M23, na yo yiteguye kwataka umwanzi aho aturuka.

Yasobanujwe  M23 yashatse  kuvuga, Munyarugero yasubije ati “Aho yateye aturuka arahazi, ni naho izarangirira.”

Ingabo za Leta, zifashishije indege ebyiri za Sukhoi-25 ndetse na kajugujugu zaturutse mu mujyi wa Goma, ziherutse kugaba ibitero bikomeye mu duce tugenzurwa na M23 muri teritwari ya Rutshuru.

Munyarugero abajijwe niba M23 izasanga izi ngabo i Goma, yasubije ati: “Wabimenye rwose. Ariko gufata Goma ntabwo ari cyo kibazo, si nacyo cyihutirwa gusa amatwi nakomeza kwinangira,

twebwe turumvira ibyo ama-organization mpuzamahanga n’ibyo abakuru b’ibihugu badusaba, icyo biyemeje ko ari imishyikirano, turagitegereje, ariko kidashobotse ku bwabo rwose, ikizakorwa namwe muzaba mucyirebera.”

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900.

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *