Malawi: Umunyarwanda yafatanywe magendu y’amakara

Mu gace ka Dowa muri Malawi Police ihakorera yatangaje ko yataye muri yombi umugabo witwa Masuzo Venus w’imyaka 61 uvuga ko akomoka mu Rwanda mu Mujyi wa Kigali nyuma yo kumusangana imifuka 18 y’amakara bikekwa ko yayatwitse mu buryo butemewe n’amategeko.

Gladson M’bumpha umuyobozi ushinzwe itumanaho rya Polisi ikorera i Dowa , yabwiye itangazamakuru ryo muri Malawi ko Masuzo yafatiwe ku Ishuri Ribanza rya Mponda mu mukwabu wa polisi igamije guhashya ibyaha, atwaye iyo mifuka mu modoka ku wa Kane taliki ya 30 Ukuboza 2021.

Uyu mugabo ushobora kuba amaze imyaka itari mike muri iki gihugu, ndetse n’amazina ye nyakuri akaba atari agaragara mu byangombwa yerekanye, yananiwe kugaragaza uruhushya rumwemerera gucana amakara mu buryo bwemewe n’amategeko.

Urwego rwa Polisi ya malawi rwavuze ko rwakoze umukwabo nyuma yo guhabwa amakuru n’abaturage ko hari abantu bamaze amashyamba y’Igihugu bacana amakara, kandi ngo abenshi muri bo baba biganjemo abanyamahanga bageze muri malawi bahunze cyangwa ari abimukira.

Igihugu cya Malawi ni kimwe mu bihugu bicumbikiye umubare munini w’Abanyarwanda bari mu buhungiro, bamwe bakaba barahunze uruhare bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi, hari abagiye nk’abimukira mu gihe abandi bahungiyeyo kubera izindi mpamvu bavuga ko ari iz’umutekano.

Abagiyeyo bahunze ubutabera bahinduye amazina, baratunga baratunganirwa aho abenshi babaye n’abacuruzi bakomeye muri icyo Gihugu. Binavugwa ko Sitati ikuraho ubuhunzi kuri bamwe mu Banyarwanda itarubahirizwa kuri bamwe kuko hari abkigendera ku byangombwa by’uko ari impunzi.

Biteganyijwe ko Masuzo Venus uvuga ko akomoka i Kigali azagezwa imbere y’urukiko mu gihe cya vuba akurikiranyweho kuba yishora mu mashyamba agacana amakara atabiherewe uburenganzira n’inzego zibishinzwe.

Bamwe mu baturage bo muri malawi bavuga ko abanyamahanga bari mu gihugu cyabo mu buryo bunyuranyije n’amategeko batari impunzi cyangwa ngo babe barinjiye mu Gihugu mu nzira zemewe n’ibihugu byombi, bakwiye gufashwa gusubira mu bihugu bakomokamo kuko bari mu bakunze gufatirwa mu bikorwa binyuranyije n’amategeko bashaka kwigizaho imitungo.

Mu mpera z’ukwezi kwa Nyakanga 2021, Polisi y’u Rwanda n’iya Malawi byaganiriye ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’ubufatanye yasinywe hagati y’inzego zombi mu mwaka wa 2019, akubiyemo ibijyanye no guhugurana, guhuza ibikorwa, gukurikirana no guhanahana abanyabyaha, kurwanya iterabwoba, kurwanya ibiyobyabwenge, kurwanya ibyaha by’ikoranabuhanga, guhanahana amakuru ku banyabyaha bahungiye muri ibyo bihugu byombi ndetse n’ubufatanye mu bindi bintu bitandukanye bijyanye n’umutekano.

Ishyirwa mu bikorwa ry’ayo masezerano ryitezweho kuzagira uruhare rukomeye mu guhangana n’ibyaha byose byambukiranya imipaka hagati y’ibihugu byombi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *