Malawi:hashyizweho icyunamo cy’ibyumweru bibiri nyuma y’amakuba yabigwiririye

Perezida Lazarus Chakwera wa Malawi yatangaje ko igihugu gitangiye icyunamo cy’ibyumweru bibiri nyuma y’urupfu rw’abantu barenga 225 bishwe n’inkubi y’umuyaga uvanze n’imvura byiswe Freddy.

Abategetsi bavuga ko abantu bagera kuri 41 bataraboneka nyuma y’imyuzure n’inkangu byibasiye inzu zabo.

Chakwera yavuze ko leta yagennye miliyoni 1,5 y’amadorari ya Amerika yo gufasha ibihumbi za mirongo by’abaturage bagizweho ingaruka na Freddy. Gusa avuga ko ayo mafaranga adahagije.

Yagize ati: “Urugero rw’ibyangiritse duhanganye narwo ni runini cyane ugereranyije n’ubushobozi dufite.”

Leta yashinze inkambi z’agateganyo zigera kuri 30 zo kwakira abantu bagera ku 20,000 bataye ingo zabo kubera iki cyago.

Blantyre, umujyi w’imisozi ari nawo mukuru w’ubucuruzi wa Malawi, ni wo wibasiwe cyane, bamwe mu bawutuye bishwe n’inkangu zaguye ku nzu zabo, abandi bicwa n’imyuzure.

Minisitiri w’ibuzima Khumbize Kandodo Chiponda yabwiye ikiganiro BBC Focus on Africa ati: “Yewe n’abakozi bacu bashinzwe ubuzima bakeneye ubufasha.”

Avuga uburyo “bikomeye cyane”, Madamu Kandodo yavuze ko abantu barenga miliyoni eshanu bagizweho ingaruka n’iriya nkubi n’imvura.

Ati: “Dufite amateka yo kwibasirwa n’inkubi. Ariko kuri Freddy, byari bitandukanye cyane, ntibyari byitezwe gutya.

“Turacyabona imirambo y’abapfuye. Ku bw’amahirwe hari n’umwana watabawe akiri muzima.”

Ikigo cya leta gishinzwe ubutabazi kivuga ko abantu barenga 700 bakomeretse ubwo iyi nkubi yayogozaga mu mujyi wa Blantyre no mu majyepfo ya Malawi.

Fadila Njolomole w’imyaka 19 utuye i Blantyre yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ati: “Inshuti yanjye, musaza wanjye, mushiki wanjye na mama batwawe n’inkangu n’imirambo yabo ntiraboneka. Biteye agahinda. Ntitubasha no kubunamira.”

Perezida Chakwera, yambaye bote n’ikoti ry’imvura, yitabiriye umuhango wo gushyingura abantu 21 ku ishuri ribanza ryo muri uwo mujyi.

Aho yagize ati: “Ndasaba inkunga y’abafatanyabikorwa n’abagiraneza bo mu mahanga. Iki ni icyago cyagwiriye igihugu cyagize ingaruka kuri buri wese”.

Gucika kw’imihanda n’ibiraro byadindije ibikorwa by’ubutabazi, mu gihe za kajugujugu nazo zari zifite ibibazo byo kuguruka kubera imvura nyinshi n’imiyaga ikomeye, nubwo ubu byacururutse.

Minisitiri w’ingabo mbere yavuze ko kajugujugu ya gisirikare izoherezwa gutabara abasirikare babiri baraye mu giti mu ijoro ryo kuwa kabiri batinya gutwarwa n’umugezi wari wuzuye ukagera munsi y’icyo giti.

Abo basirikare bari mu butumwa bwo gutabara abari mu mwuzure ubwo ubwato barimo bwarohamaga, bakoga kugeza bageze kuri icyo giti.

Abandi basirikare babiri n’umusivile umwe babashije koga bagera ahatekanya, ariko abo babiri bandi bari babanje kubura bikekwa barohamye.

Inkubi Freddy yamanuye igipimo cy’imvura yagwa mu mezi atandatu igwa mu minsi itandatu muri Malawi na Mozambique bituranye.

Muri Mozambique ho habaruwe abantu 20 bapfuye.

Myrta Kaulard, umukozi wa ONU, yatangaje ko ibyangiritse muri Mozambique bitari bikabije nk’uko byari byitezwe kuko leta yafashe ingamba mbere zo kurwanya imyuzure nyuma y’uko inkubi z’imiyaga n’imyuzure byagiye bihibasira mu myaka itatu ishize.

Myrta yabwiye BBC ati: “Iki ni ikimenyetso gikomeye ko gushora gukomeye mu kwirinda gukenewe kubera ubukana bw’ingaruka z’ihindagurika ry’ikirere ku gihugu nka Mozambique.”

Freddy ni imwe mu nkubi enye zonyine mu mateka zaciye ku nyanja y’Ubuhinde zivuye mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Australia zikagera muri Afurika.

Freddy ishobora kandi kuba ari yo nkubi yamaze igihe kirekire kurusha izindi, nk’uko bivugwa n’ikigo World Meteorological Organisation.

Ku cyumweru iyi nkubi yibasiye Mozambique, ubwo yari imaze guca hejuru ya Madagascar naho ihangije byinshi.

Inzobere zivuga ko ihindagurika ry’ikirere ririmo guteza inkubi zikomeye kurushaho ahatandukanye ku isi.

Freddy yangije ibikorwaremezo by’amashanyarazi muri Malawi isiga igice kinini cy’igihugu ubu nta muriro gifite.

Kompanyi ya leta y’ingufu ivuga ko ingomero nyinshi z’amashanyarazi zitabasha gukora kubera imyuzure yazujujemo ibisigazwa by’ibyasenyutse.

Src:BBC

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *