Malaysia: Hagiye kuzura inyubako ndende ya kabiri ku Isi [AMAFOTO]

Mu  umurwa mukuru wa Malaysia ,Kuala Lumpur hagiye kuzuzwa inyubako ya metero 678 z’uburebure aho izahita iba iya kabiri ndende ku Isi .

Biteganyinjwe ko imirimo yo kuyubaka izaba igeze ku musozo mu mpera z’umwaka wa 2022 Iyi nyubako yahawe izina rya Merdeka 118.

Iyi nyubako izaba ikuye kuri uwo mwanya iya Shanghai Tower ifite metero 632 isanzwe ari yo ya kabiri ndende ku Isi nyuma ya Burj Khalifa ya mbere iherereye i Dubai, aho ifite uburebure bwa metero 828.

Minisitiri w’Intebe wa Malaysia, Ismail Sabri Yaakob yayigaragaje “nk’umunara w’icyerekezo cy’ejo hazaza” muri icyo gihugu ndetse anabwira abanyamakuru ko atari ikintu bagezeho mu rwego rw’ubwubatsi gusa ahubwo ari n’ikimenyetso cy’urwego Malaysia iriho nk’igihugu kigezweho kandi giteye imbere.

Merdeka 118 yakorewe igishushanyo mbonera n’umunya-Australia Fender Katsalidis ku bufatanye na RSP KL aho yubakwa na SAMSUNG C&T UEM Group.

 

Merdeka 118 To Be World's Second Tallest Tower | HYPEBEAST

Iyi nyubako yatangiye kubakwa muri 2014

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *