Manace Mutatu wari utegerejwe n’abakunzi benshi ba Rayon Sports yagarutse mu myitozo

Manace Mutatu Mbeddy uvuka muri  congo ukina asatira mu ikipe ya Rayon Sports,yagarutse mu myitozo nyuma y’aho atatangiranye na bagenzi be bari bamaze iminsi bakora.

Ku gicamunsi cy’uyu wa mbere nibwo uyu musore ukina aca mu mpande ajya imbere yafatanyije n’abandi imyiteguro y’umwaka w’imikino 2021-2022.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Nzeri 2021 ikipe ya Rayon Sports ifite umukino wa gishuti na  Musanze FC wo  gupima urwego amakipe yombi agezeho mbere y’uko umwaka w’imikino utangira nyirizina tariki ya 16 Ukwakira 2021.

Manace yatangiranye imyitozo ingufu nubwo hari amakuru yavugaga ko adashaka kugaruka mu ikipe ya Rayon Sports.

Undi usigaye unategerejwe n’abafana ba Rayon Sports ni Muhire Kevin “Rooney”  wari utegerejwe ku kibuga cy’indege kuruyu wa mbere washize wiki cyumweru.

ikipe ya rayon sport kandi ikaba ikomeje imyitozo yo kwitegura champion y’U Rwanda igomba gutangira mu kwezi gutaha kwa ukwakira uyu mwaka bakaba bafite intego yo gutwasa igikombe bakanasohokera Igihugu.

ikindi kandi bikaba byavugagwa ko matatu yasabaga rayon sport ko yamutegera indege akagaruka mu rwanda kandi bitari mu masezerano bagiranye bityo bigakurura ubwumvikane buke hagati y’abayobozi ba rayon sport nuyu mukinnyi.

 

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *