Manchester United yatangiye umwaka nabi itsindirwa [AMAFOTO]

Wolverhampton Wanderers Yatsinze Manchester United iwayo 1-0 mu mukino w’umunsi wa 21 wa Premier League wabereye kuri Old Trafford kuri uyu wa Mbere.

Igitego cyinjijwe na João Moutinho mu minota ya nyuma  umutoza  Ralf Rangnick wa Manchester United, yari yabanjemo Phil Jones waherukaga mu kibuga mu minsi 707 ishize, afatanya na Raphaël Varane mu bwugarizi mu gihe Cristiano Ronaldo yambaye igitambaro cya kapiteni mu mwanya wa Harry Maguire utakinnye.

Wolves yakinnye neza  igice cya mbere ndetse yashoboraga gufungura amazamu mu minota 12 ya mbere, umunyezamu David de Gea akuramo imipira ibiri yatewe na Daniel Podence na Ruben Neves.

Manchester United yinjije Bruno Fernandes mu kibuga asimbuye Mason Greenwood ku munota wa 60, yahushije uburyo bwabazwe ku mupira watewe n’uyu Munya-Portugal nyuma y’iminota irindwi, usubizwa inyuma n’umutambiko w’izamu.

Nyuma y’umunota umwe, Cristiano Ronaldo yibwiraga ko afashije ikipe ye gufungura amazamu, ariko umusifuzi wo ku ruhande agaragaza ko habayeho kurarira.

Ku munota wa 75, Wolves yahushije uburyo bwiza ku mupira uteretse watewe na Romain Saiss ubwo Matić yari akoreye ikosa kuri Adama Traoré, umupira ukubita umutambiko w’izamu ujya hanze.

Andi mahirwe Wolves yabonye ku munota wa 82 yatanze umusaruro kuko umupira wahinduwe na Traoré, wakuweho na Jones n’umutwe ariko usanga Moutinho wahise awuboneza mu izamu.

Manchester United yasatiriye mu minota ya nyuma ishaka kwishyura, ariko umunyezamu José Sá ayibera ibamba ubwo yakuragamo umupira uteretse watewe na Bruno Fernandes ku munota wa nyuma.

Gutsindwa uyu mukino byatumye Manchester United iguma ku mwanya wa karindwi n’amanota 31, ifite ibirarane bibiri. Iyi kipe y’umutoza Ralf Rangnick irushwa amanota 22 na Manchester City ya mbere mu gihe kandi irushwa amanota ane na Arsenal ya kane.

 

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *