Manzi Thierry, yaguzwe na AS FAR yo muri Maroc

Manzi Thierry, Uwahoze ari Kapiteni wa APR FC na Rayon Sports,yaguzwe na AS FAR yo muri Maroc azakinira mu myaka itatu iri imbere.

AS FAR yatangaje ko yasinyishije Manzi Thierry.Uyu mukinnyi wo hagati mu bwugarizi, agiye muri iyi kipe ya gisirikare muri Maroc aho asanzemo Imanishimwe Emmanuel ‘Mangwende’ bakinanye muri APR FC.

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 31 Mutarama 2022, ni bwo iyi kipe yatangaje aya makuru yo kugura uyu mukinnyi.

Ikipe ya  FC Dila Gori yo mu Cyiciro cya Mbere muri Georgia niyo Manzi Thierry yakiniraga akaba yarayigezemo mu mezi atandatu ashize ndetse akaba yabonaga umwanya wo gukina nubwo atari mu bakinnyi babanzamo buri munsi.

AS FAR yaguze si Manzi gusa yaguze kuko  yanatangaje ko yanaguze rutahizamu w’Umunyafurika y’Epfo Darren Smith ufite imyaka 25,dore ko wari umunsi wanyuma n’igurisha muri iki gihugu cya Maroc.

Manzi Thierry yavuze abakinnyi bakinanye muri APR FC akumbura kongera gukinana nabo - InkangaManziThierry yavuye muri APR FC ajya gukina i Burayi muri Georgia muri Nyakanga 2021

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *