Mara Phones ya Afurika y’Epfo igiye gutezwa cyamunara iyo mu Rwanda yo bite byayo ?

Mu Ukwakira 2019, ibinyamakuru bikomeye ku rwego rw’Isi byerekeje amaso muri Afurika, aharimo kubera ’igitangaza’, nk’uko bamwe babyise, cy’ifungurwa ry’uruganda rwa mbere rukora telefoni aho kuziteranya nk’uko byari bimenyerewe.

Byari byitezwe ko iki gikorwa kizagira uruhare mu kurushaho kongera umubare w’abakoresha telefoni kuri uyu Mugabane utuwe na miliyari 1.3, ariko abagera kuri miliyoni 477 bakaba ari bo bonyine bari batunze telefoni mu mpera za 2019.

Muri uwo mubare muto w’abatunze telefoni, 50% byabo nibo batunze telefoni zigezweho (smartphones), ibifatwa nk’igisebo ku Mugabane umaze imyaka 60 wigenga, ukagira umutungo kamere ukorwamo ibikoresho by’ikoranabuhanga ariko ntugire uruganda na rumwe rukora telefoni, mu gihe nk’u Bushinwa bufite ubushobozi bwo gukorerwamo izirenga miliyari 1.4 ku mwaka.

Ibi nibyo Ashish J. Thakkar yiyemeje guhindura mu Ukwakira 2019, ubwo yamurikaga inganda ebyiri za Mara Phones, rumwe rufungurwa i Kigali urundi rufungurwa muri Afurika y’Epfo. Mu kiganiro na CNN mu 2020, uyu mugabo yavuze ko “[Gukorera telefoni muri Afurika ari bwo] Buryo bwiza tugiye gutezamo imbere imibereho myiza y’abaturage ndetse no kugeza serivisi z’imari kuri benshi.”

Nubwo telefoni zigezweho ari iyanga muri Afurika, akamaro kazo ntigashidikanywaho. Nk’ubu mu 2019, ikoreshwa rya telefoni ryagize uruhare rwa miliyari 155$ mu bukungu bwa Afurika yo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara, bingana na 9%.

Niba ikoranabuhanga rya telefoni rishobora gutanga akazi ku Banyafurika miliyoni 3.8, rigatuma miliyari 17$ z’imisoro zinjizwa nyamara abakoresha internet ari 26% (barimo 9% bakoresha 4G) by’abafite telefoni, wibaze uko byagenda mu gihe umubare w’abazitunze wakwiyongera, bikanajyana n’abakoresha internet.

Uretse iterambere ryagera muri Afurika kubera telefoni, ishoramari muri uru rwego naryo ritanga icyizere. Kugeza ubu, Afurika ni Umugabane wa kabiri mu kugura telefoni nyinshi ku Isi, inyuma ya Aziya. Ku rundi ruhande, ishoramari mu bikorwaremezo bifasha mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga nk’iminara rizakomeza kwiyongera, aho byitezwe ko ibigo by’itumanaho bizashora miliyari 52$ kugera mu 2025.

Byapfiriye he?

Hagendewe ku cyizere gitangwa n’isoko, aho nko mu gihembwe cya kane cya 2019 hacurujwe telefoni zirenga miliyoni 24,4 (inyongera ya 5.4% ugereranyije n’igihembwe nk’icyo cya 2018), hakiyongeraho ishoramari rishorwa mu ikoranabuhanga, bica amarenga ko igihe cyo gushora imari mu ruganda rwa telefoni muri Afurika cyari kigeze.

Ntabwo bitangaje kuba Thakkar ari we wateye iyi ntambwe yari yarananiranye, na cyane ko afitanye amateka maremare na Afurika. Uyu mugabo wavukiye mu Bwongereza, yatangiriye ubucuruzi muri Uganda mbere yo kwagukira i Dubai no gukomereza mu yandi mahanga. Ibijyanye no gucuruza ibikoresho by’ikoranabuhanga abyumva vuba kuko ari byo byamukuye mu ishuri ku myaka 15 gusa.

Icyakora gucuruza telefoni bitandukanye cyane no kuzikora, kuko aka kazi kagoye kandi kagasaba ishoramari ryihagazeho. Nk’urugero, iPhone 12 ikozwe n’uduce turenga 1600, natwo dukorwa mu bindi bikoresho birimo ibinyabutabire n’imitungo kamere, bituruka mu bihugu 43 byo ku migabane yose y’Isi.

Birumvikana ko Mara Phones atari Apple, uretse ko ibi bidakuraho ingorane ziri mu ikorwa rya telefoni. Icyakora Thakkar yabwiye CNN ko arajwe ishinga n’icyo telefoni za Mara Phones zizamarira Afurika, ari nacyo kizavamo isoko rinini.

Ati “Abantu baramutse bafite telefoni nziza kandi zihendutse, bashobora kwifashisha ikoranabuhanga muri serivisi z’imari, bakazifashisha mu guteza imbere inzego z’uburezi, ubuzima, ubuhinzi, ubucuruzi bwifashisha ikoranabuhanga…buri kimwe kirashoboka.”

Bitandukanye n’izindi telefoni, Mara Phones yazanye agashya ko gukora telefoni zihendutse kandi zigiye gukoreshwa bwa mbere. Mu busanzwe, 80% bya telefoni zicuruzwa muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara ziba zigura munsi ya 200$.

Kimwe cya kabiri cy’izo telefoni nazo ziba ziri munsi ya 100$. Iyi niyo mpamvu nka Apple isanzwe iyoboye mu gucuruza telefoni nyinshi ku Isi, icuruza 1% bya telefoni zigurwa muri Afurika bitewe n’uburyo iPhone zihenda.

Umwihariko wa Mara Phones ni uko ibiciro byayo byajyanishijwe n’ibi byiciro, kuko telefoni ihenze, Mara-Z, igura 150$ mu gihe Mara-X ihendutse igura 48$. Hejuru y’ibyo kandi, izi telefoni zishobora kwishyurwa mu byiciro mu gihe kirenga umwaka.

Nubwo ibimenyetso byinshi byatangaga icyizere cy’uko urugendo rwa Mara Phones ruzagenda neza, amakuru y’uko uruganda rw’iki Kigo rugiye gutezwa cyamunara muri Afurika y’Epfo yaje ari incamugongo.

Afurika y’Epfo ikoresha hafi 46% bya internet ikoreshwa muri Afurika yo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara, mu gihe ari cyo gihugu cya mbere gicuruzwamo telefoni nyinshi kurusha ibindi muri iki gice, ibi bikaba byari ishingiro rya Mara Group mu kujyana ishoramari muri icyo gihugu.

Na mbere y’uko uru ruganda rufungurwa, hakomeje kwibazwa uburyo ruzahangana n’ibindi bigo bisanzwe bicuruza telefoni zihendutse kurushaho muri Afurika, abandi bakavuga ko ibibazo bijyana no gukora telefoni birimo ihindagurika ry’ibiciro by’ikoresho birimo imitungo kamere ikoreshwa mu gukora telefoni, bizaba imbogamizi ikomeye.

Icyakora ibi byose ntabwo byabaye imbarutso y’ibihombo bya Mara Phones yo muri Afurika y’Epfo, ahubwo amakuru akavuga ko impamvu nyamukuru yabaye Covid-19.

Mu kiganiro yagiranye na  IGIHE dukesha iyi nkuru, Umuyobozi Mukuru wa Mara Phones Rwanda, Eddy Sebera, yirinze kuvuga byinshi ku ntandaro y’igihombo cya Mara Phones ya Afurika y’Epfo, na cyane ko “Ari ibigo bibiri bitandukanye”, ariko avuga ko ingamba zikomeye zo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19 zabigizemo uruhare.

Afurika y’Epfo iri mu bihugu byagizweho ingaruka zikomeye na Covid-19 ku Isi, ndetse kiri mu byashyizeho ingamba zikakaye kandi zimara igihe kirekire mu guhangana nacyo.

Ibi byose byavuyemo ihagarikwa ry’ikorwa rya telefoni za Mara Phones muri icyo gihugu, nabyo byavuyemo ko Standards Bank isanzwe ikorana n’uru ruganda ifata icyemezo cyo guteza cyamunara ibikoresho byayo, kuva ku ruganda ubwarwo, ibikoresho bizakorwamo telefoni, telefoni zari mu bubiko n’ibindi birimo ibikoresho byo mu biro.

Bite bya Mara Phones Rwanda?

Ahagana muri Nyakanga umwaka ushize, hirya no hino humvikanye amakuru avuga ko abakozi ba Mara Phones Rwanda bamaze igihe kinini barambuwe, kandi aya makuru yari impamo, nk’uko Sebera yabyemeje.

Nyuma y’itangazwa rya cyamunara ya Mara Phones yo muri Afurika y’Epfo, benshi batekereje ko na Mara Phones Rwanda ishobora kuba iri mu marembera, binajyanye n’ayo makuru yo kunanirwa guhemba abakozi yari yatangajwe mbere.

Icyakora Sebera yabihakanye, avuga ko ibiri kuba kuri Mara Phones yo muri Afurika y’Epfo bidafitanye isano na Mara Phones Rwanda.

Yagize ati “Twe nta kibazo dufite, icyo kibazo ntabwo kitugeraho. Ntabwo ari mu Rwanda, nta ngaruka bitugiraho, ntabwo bihindura mu buryo ubwo ari bwo bwose [imikorere yacu]. Kugeza ubu nta kintu na kimwe kiri kutugiraho ingaruka [kijyanye n’ibiri kuba kuri Mara Phones ya Afurika y’Epfo].”

Uyu muyobozi kandi yasobanuye ko na Mara Phones Rwanda yagizweho ingaruka na Covid-19 kuko yasubije inyuma ingamba bari bafite zirimo kongera abakozi n’ingano ya telefoni zikorwa.

Ati “Mu buryo bw’ubukungu byatugizeho ingaruka, hari ibintu byinshi twari kuba twagezeho ubu ariko ubu byigijwe inyuma nibura imyaka iri hagati y’ibiri n’itatu. Ariko twashyizemo ingufu nyinshi kugira ngo dukomeza kohereza telefoni ku masoko yo hanze, adufashe kugurisha byinshi.”

Kugera mu Ukuboza umwaka ushize, Mara Phones Rwanda yacuruje telefoni mu bihugu 76, uretse ko ibi bitajyanye n’ubwiyongere bwa telefoni zikorwa, kuko abakiliya bagabanyije telefoni bakenera.

Uretse kohereza telefoni hanze y’u Rwanda, uru ruganda rwanatabawe cyane na gahunda ya ‘Connect Rwanda’ igamije kugeza telefoni ku Banyarwanda benshi. Iyi gahunda igitangira, Mara Phones niyo yatanze telefoni zatangwaga.

Ubwo Thakkar na Bob Diamond bashingaga Mara Group, bari bafite gahunda yo gushora mu nzego zitandukanye zirimo n’urwego rw’imari. Gahunda yabo yari ukugura ibigo by’imari muri Afurika ariko bifite amahirwe yo kwaguka no gutera imbere.

Mu 2016, binyujijwe mu Kigo cya Atlas Mara, Mara Group yaguze Banki y’Abaturage y’u Rwanda (BPR), ariko nyuma y’imyaka ine gusa, mu 2020, Atlas Mara iri mu mishyikirano yo gukurisha BPR kuri KCB Group. Uretse mu Rwanda, Atlas Mara yanifuje kugurisha BancABC yo muri Tanzania nabwo kuri KCB Group, uretse ko bitarakunda neza.

Amakuru avuga ko iyi nkundura yo kugurisha ibigo bya Atlas Mara ifitanye isano n’ibihombo icyo kigo kimazemo igihe, ndetse ko bishobora no kugera kuri Mara Group muri rusange, bityo na Mara Phones Rwanda ikabigenderamo.

Icyakora Sebera yabihakanye, avuga ko nubwo Mara Group ihuriza hamwe Mara Phones na Atlas Mara, ibi bigo byombi bikora mu buryo butandukanye bikanagira abashomari batandukanye, ku buryo igihombo cy’ikigo kimwe kitagira ingaruka ku kindi.

Ati “Nta ngaruka byatugizeho kuko ni ibigo bibiri bitandukanye kandi aho dukura amafaranga haratandukanye. Mara Group ifite abashoramari batandukanye, abari mu bya banki ni abandi.”

Mara Phones Rwanda yashowemo miliyoni 50$

Umuvuno warahindutse

Nubwo Mara Phones Rwanda yakomeje imirimo yayo, hari byinshi byahindutse bijyanye n’ingaruka z’icyorezo cya Covid-19.

Sebera yavuze ko bashyize imbaraga mu bucuruzi bunyuze kuri internet, nk’uburyo bwiza bwo gukomeza ibikorwa byabo.

Ikindi ni uko uru ruganda rwahinduye gahunda rwari rufite yo gushinga amaduka ya telefoni, ahubwo rukazajya rukorana n’abasanzwe bacuruza izindi telefoni.

Yagize ati “Gahunda yo gufungura amaduka yacu ntabwo ari yo dushaka kwibandaho cyane, twe turi uruganda, turifuza gushyira imbaraga mu gukora telefoni, ba bandi bafite amaduka bahoze bazikura mu Bushinwa na Dubai, bakajya bazibona iwacu.”

Uyu muyobozi kandi yavuze ko ubu buryo buzatuma abantu benshi bagira inyungu mu bikorwa bya Mara Phones Rwanda, ashimangira ko ibiciro bya telefoni bitiyongereye kuko byinshi mu byo Mara Phones Rwanda ikoresha mu ikorwa rya telefoni yabiguze mbere ya Covid-19, aho yari yaguriye byinshi icya rimwe kugira ngo igabanyirizwe ibiciro.

Uyu muyobozi kandi yavuze ko Mara Phones Rwanda idatewe impungenge n’ibindi bigo bicuruza telefoni mu Rwanda, avuga ko ihangana nk’iri ari ingenzi mu guteza imbere udushya ndetse no gutanga serivisi nziza.

Kugeza ubu Mara Phones ishobora gukora telefoni ibihumbi 25 ku kwezi, ariko mu gihe hakenerwa nyinshi zikaba zakorwa, kuko imiterere y’uru ruganda igena ko hashobora gukorwa telefoni nyinshi mu gihe byaba ngombwa.

Perezida Kagame yafunguye uruganda rwa Mara Phones Rwanda mu Ukwakira 2019

 

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *