Mashami Vincent yahamagaye abakinnyi 36 boguhangana na Uganda

Umutoza mukuru w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru ’Amavubi Stars’,  Mashami Vincent yahamagaye abakinnyi 36 bitegura imikino ibiri u Rwanda rugomba guhuramo na Uganda mu rwego rwo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi kizabera muri Qatar 2022, ni imikino yo mu itsinda E.

Tariki ya 7 Ukwakira 2021 kuri Stade ya Kigali saa moya z’ijoro(19:00’) nibwo umukino ubanza uzaba, umukino wo kwishyura ukazaba  nyuma y’iminsi itatu ku itariki ya 10 Ukwakira 2021i Kampala muri Uganda.

Kuwa gatandatu tariki 29 Nzeri2021 nibwo umwiherero w’ikipe y’igihugu uzatangira ,aho abakinnyi n’abatoza bazajya bacumbika La Palisse Hotel  nkuko bisanzwe keshi aho bakunda gukoresha iyi hotel,imyitozo ikazajya ibera kuri Stade Amahoro,ariko kuri Stade ya Kigali naho bazajya bahakorera mu masaha ya nijoro.

mu mikino ibaza ikipe y’igihugu yakinnye 2  yo muri iri tsinda, yatsinzwe na Mali inganya na Kenya kuri Stade Regional i Nyamirambo.

Abakinnyi 36 bose bahamagawe

Abanyezamu

Mvuyekure Emery (Tusker FC, Kenya), Ndayishimiye Eric (), Buhake Twizere Clément (Strommen IF, Norway), Ntwali Fiacre (AS Kigali, Rwanda) na Gahungu Habarurema (Police FC, Rwanda)

Ba myugariro

Rwatubyaye Abdul (Shkupi FK, Macedonia), Nirisarike Salomon (Urartu FC, Armenia), Manzi Thierry (FC Dila Gori, Georgia), Omborenga Fitina(APR FC, Rwanda), Imanishimwe Emmanuel(FAR Rabat, Egypt), Bayisenge Emery (), Rukundo Dennis (AS Kigali, Rwanda), Rutanga Eric (Police FC), Ngwabije Bryan Clovis (SC Lyon, France), Niyigenda Clement (Rayon Sports, Rwanda), Mutsinzi Ange(CD Trofense, Portugal), na Nemeyimana Kato Samuel(Bugesera FC, Rwanda)

Abakina hagati

Niyonzima Olivier(AS Kigali, Rwanda), Muhire Kevin, Nsengiyumva Isaac(Rayon Sports, Rwanda), Bizimana Djihad (KMSK Deinze, Belgium), Manishimwe Djabel (APR FC, Rwanda), Twizeyimana Martin Fabrice (Police FC, Rwanda), Yannick Mukunzi(Sandvikens IF, Sweden), Rafael York (AFC Eskilstuna, Sweden), Nishimwe Blaise(Rayon Sports, Rwanda), Niyibizi Ramadhan(AS Kigali, Rwanda) na Haruna Niyonzima(AS Kigali, Rwanda)

Ba rutahizamu

Hakizimana Muhadjiri (Police FC, Rwanda), Nshuti Savio Dominique (Police FC, Rwanda), Kagere Medie (Simba SC, Tanzania), Tuyisenge Jacques (APR FC, Rwanda), Mugunga Yves(APR FC,Rwanda), Kalisa Jamir(Vipers, Uganda), Twizerimana Onesme (Police FC, Rwanda) na Iradukunda Jean Bertrand(Gasogi United)

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *