Mashami Vincent, yahamagaye ikipe y’abakinnyi 26 yiganjemo amasura mashya,izahura na Guinée

Mashami Vincent Umutoza w’Ikipe y’Igihugu Amavubi, yahamagaye abakinnyi 26 biganjemo amasura mashya mu rwego rwo kwitegura imikino ibiri ya gicuti u Rwanda ruzahuramo na Guinée tariki ya 3 n’iya 6 Mutarama 2022.

Ikipe ya Guinée yamaze kugera i Kigali, iri kuhakorera umwiherero mbere y’uko yerekeza mu Gikombe cya Afurika cy’Ibihugu kizabera muri Cameroun hagati ya tariki ya 9 Mutarama n’iya 6 Gashyantare 2022.

iyi kipe iyi myiteguro yajamo ni mu  rwego rwo kurushaho kwitegura neza, Syli National ya Guinée yasabye imikino ibiri ya gicuti n’Amavubi, yombi izaba tariki ya 3 n’iya 6 Mutarama 2022 kuri Stade Amahoro i Remera.

Mashami Vincent utoza Amavubi yahamagaye abakinnyi 26 biganjemo abakiri bato bamaze iminsi bigaragaza muri Shampiyona.Mu kiganiro na Televiziyo y’Igihugu, uyu mutoza yavuze ko atabonaga umwanya wo guha amahirwe aba bakinnyi kubera amarushanwa Ikipe y’Igihugu yabaga ifite, ariko ubu yabahamagaye ngo berekane icyo bashoboye.

Ati “Mpereye ku banyezamu, ni batoya ariko bagiye bakomanga cyane mu Ikipe y’Igihugu ariko ugasanga turi mu mikino isaba ko hari ubunararibonye umuntu aba afite. Dufite abazamu beza [bari basanzwe bahamagarwa], iyo ubonye amahirwe nk’aya wumva ko ari yo wabaha kuko ni yo baba bategereje ngo na bo bwekereke ko hari icyo bashoboye.”

Mashami yavuze ko Joeffrey Rene Assouman wa Hillerødfodbold muri Danemark yahamagawe kuko ari mu biruhuko mu Rwanda mu gihe Mitsindo Yves yashoboraga kwitabazwa, ariko akaba yarasanzwemo COVID-19.

La Palisse Hotel i Nyamata niho umwiherero w’Amavubi uzabera nkuko akeshi bisanzwe, uzatangira ku wa 31 Ukuboza hapimwa icyorezo cya COVID-19 mu gihe imyitozo izatangira tariki ya 1 Mutarama 2022.

Dore urutonde rw’abakinnyi 26 umutoza yahamagaye

Abanyezamu

Ishimwe Jean Pierre (APR FC),

Ntwali Fiacre (AS Kigali)

Hakizimana Adolphe (Rayon Sports FC).

Ba myugariro:

Serumogo Ali (Kiyovu SC)

Nkubana Marc (Gasogi United)
Niyomugabo Claude (APR FC)

Rutanga Eric (Police FC)

Usengimana Faustin (Police FC)

Ngendahimana Eric (SC Kiyovu)

Niyigena Clément (Rayon Sports FC)

Ndayishimiye Thierry (Kiyovu SC)

Buregeya Prince (APR FC).

Abakina hagati:

Ruboneka Jean Bosco (APR FC)

Muhire Kevin (Rayon Sports FC)

Nishimwe Blaise (Rayon Sports FC)

Mugisha Bonheur (APR FC)

Manishimwe Djabel (APR FC)

Benedata Janvier (SC Kiyovu)

Hakizimana Muhadjir (Police FC)

Joeffrey Rene Assouman (Hillerødfodbold, Danemark).

Ba rutahizamu

Sugira Ernest (AS Kigali)

Usengimana Danny (Police FC)
Mugunga Yves (APR FC)

Byiringiro Lague (APR FC)

Mugenzi Cédric (SC Kiyovu)

Muhozi Fred (Espoir FC).

Amavubi atsinzwe na Congo-Brazzaville mu mukino wa nyuma utegura CHAN  (AMAFOTO) - Kigali Today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *